Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rutsiro: Inyamaswa itazwi ikomeje kurya amatungo ngo “iyishwe siyo”

Bamwe mu borozi baturiye ishyamba rya Gishwati -Mukura mu Turere twa Nyabihu, na Rutsiro two mu Burengerazuba, bakomeje gutakamba basaba ngo hashakwe umuti w’ikibazo cy’inyamaswa irya amatungo, hashize iminsi hari iyishwe bikekwa ko ari yo ariko bavuga ko “yabaye igitambo”.

Imwe mu nyana zishwe n’inyamaswa itaramenyekana (Archives)

Ni ikibazo cyatangiye kumvikana mu Gushyingo 2021, aborozi bavuga ko hari inyamaswa ihengera ijoro ikabarira amatungo.

Cyatangiye guhagurikirwa n’inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere (RDB) ndetse n’ubiyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.

Nyuma y’aho icyo kibazo gihagurikiwe, inyamaswa yo nu bwoko bw’ingunzu (ni ko umwe mu borozi yatubwiye) yaje kwicwa, bivugwa ko yaba ari yo ibarira amatungo nubwo abaturage bo bavuga ko ari indi ishobora kuba ari inkazi kurusha ingunzu kuko amatungo yabo yakomeje kwicwa.

Rutabingwa Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rustiro yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’aho inyamaswa yiciwe bivugwa ko ari yo irya amatungo, hari indi yakomeje kuyica bityo agasanga hakwiye gushaka igisubizo kirambye kuko iyishwe atari yo yaryaga amatungo.

Yagize ati “Cyabanje kunyicira intama zange 7 cyongeye kugaruka cyica inyana 2, ejo bundi kiraza kinyicira ihene, ubwana bwari bumaze igihe gito buvutse nabwo burapfa.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu buri muntu agenda avuga ibye, ariko ntawatanga ubuhamya ngo avuge ngo inyamaswa ni iyi. Kuko iza ninjoro abashumba baryamye. Bagenda bavuga bamwe ngo ni imondo, abandi ngo ni ingunzu. Ariko wareba ugasanga iriya nyamaswa atari utwo tunyamaswa duto kuko nka njye izo nyana zari zicutse.

Ingunzu ni nto cyane ntabwo ishobora kwica inyana icutse. Ari impyisi twabyemera cyangwa iriya ndende bita impaka, cyangwa ibisamagwe ariko ntabwo umuntu yavuga ngo ni ingunzu.”

Gasasira Philippe na we wo muri aka Karere yavuze ko inyamaswa iheruka kwicwa yiciwe mu rwuri  rwe. Na we ahamya ko atari yo yaryaga amatungo kuko yo ari  nto.

Ati “Inyamaswa barashe bayirasiye mu rwuri rw’iwange. Iriya rwose nabonye atari yo, bishobora kuba ari ndi y’inkazi tutaramenya ari nayo mpamvu hari gushyirwo imitego itica, tukaba twamenya iyo ari yo. Naho iriya basanze atari yo.”

Aba baturage bavuze ko bamaze kumenya ikibazo bubatse ingombe, kugira ngo inyamaswa idacengera ngo itware amatungo.

Basabye ko bakoroherezwa kubona ibiti bikomeye mu rwego rwo gucungira umutekano amatungo yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yabwiye UMUSEKE ko bari gusesengura ikibazo  kandi ko aborozi basabwe kugira uruhare mu gukumira inyamaswa irya amatungo.

Ati “Habanje gusesengura ngo harebwe igitera icyo kibazo, noneho hari uruhare rwa RDB, urw’aborozi, izindi nzose dufatanya.”

Yakomeje ati “Inzego z’umutekano ziri kudufasha kugira ngo turebe niba izo nyamaswa zaboneka kuko zirimo gushakwa ariko hari icyo twemeranyije n’aborozi ko bubaka ibiraro kuko byagaragaye ko iyo inyana ziri mu biraro  idashobora kubona uko izigeraho.”

Uyu muyobozi yavuze ko hashyizweho icyumweru cyo kuba aborozi bose barangije kubaka ibiraro  no gushyira imitego ahantu hatandukanye.

Yavuze kandi ko hari  kurebwa uko hakwihutishwa kwishyura abafite inyana zariwe n’inyamaswa.

Abarozi bavuga ko iyi ngunzu yarenganye

 

Perezida Kagame yakigarutseho…

Ubwo kuwa 8 Gashyantare 2022 , Perezida Kagame yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya muri Guverinoma yagarutse kuri iki kibazo avuga ko abayobozi babigizemo uburangare.

Yagize ati “Ejobundi aha nza kubona abaturage batakamba bavuga ko inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati. Mbibonye mfata telephone mpamagara abayobozi bamwe mpera ku b’umutekano.

Mbaza Abapolisi nti “ibi bintu murabizi mwabibonye? bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?”

Perezida Kagame yavuze  ko kuri iki kibazo, abayobozi bamusubije ko  ari icyo kuva muri 2019.

Muri rusange abaturage barasaba  iki kibazo inzego zitandukanye zahaguruka kugira ngo amatungo yabo adakomeza kwibasirwa n’inyamaswa n’ubu yabaye amayobera.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/inyamaswa-yari-yarigize-akaraha-kajyahe-yica-inyana-mu-nzuri-za-gishwati-yishwe.html?fbclid=IwAR2S_zbsa4Ci-dgMvIULEj3C8hxRSLtep0ilOTR-sX4wumKGHOFUuwff6qg

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. citoyen

    February 18, 2022 at 9:18 am

    Nge sinibaza ko ibi bigomba ingufu za gisirikare rwose aborozi bishyize hamwe bagapanga irondo neza iyi nyagwa iri kubakenesha bayitega ambushi nijoro bakayifata cyangwa bakayica. Biranashoboka ariko ko atari imwe kuko nta nyamaswa imwe yazerera mu turere dutatu!

  2. Maso2

    February 20, 2022 at 1:14 pm

    Wowe wiyise Citoyen wagiye ureka imiteto. Ngo abaturage bushyize hamwe batega ambushi iyo nyamaswa bakayica? Ubwo ibaye ari ingwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI