Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Guverinoma ya Uganda yamaganye amakuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yagarukaga ku by’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda, Guverinoma ya Uganda yanyomoje aya makuru, ivuga ko ari ikinyoma.

Gen Salim Saleh umuvandimwe wa Perezida Museveni

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Uganda, rivuga ko aya makuru yashyizwe kuri Twitter y’Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS Television, atari impamo.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, rivuga ko Uganda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda wongere kuba nta makemwa, bityo ko idakeneye icyasubiza inyuma iyi nzira nziza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda, yahakanye yivuye inyuma ko nta gahunda ihari y’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’uyu munyamakuru w’ikinyamakuru gikomeye muri Uganda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hasakaye amakuru yavugaga iby’uru ruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda, aho uyu munyamakuru Canary  Mugume yavugaga ko biteganyijwe ko uyu wahoze ari Umusirikare ukomeye muri Uganda atangira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Uyu munyamakuru wavugaga ko Gen Saleh azamara icyumweru mu Rwanda, yavugaga ko biteganyijwe ko azabonana na Perezida Paul Kagame.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda rinyomoza aya makuru, risaba abantu bose kutayaha agaciro.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI