Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

DRCongo: Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu bongeye gushinja Kabila kwivugana mugenzi wabo

Mu rubanza rwa Sosiyete Sivile ziharanira uburenganzira bwa muntu muri DRC ziregamo ikirego ku rupfu rwa Floribert Chebeya wari umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na Fidèle Bazana, hongeye kumvikanamo gushinja Leta kugira uruhare muri uru rupfu rwabaye muri 2010.

Abigaragambya baracyasaba ubutabera ku rupfu rwa Floribert Chebeya wishwe muri 2010

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare aho rwari rwarangiye ariko rukongera gupfundurwa muri 2021 nyuma y’uko hagaragajwe ibindi bimenyetso ku rupfu rwa Floribert Chebeya ndetse n’uwari umushoferi we Fidèle Bazana waburiwe irengero bikaza gutangazwa ko na we yishwe.

Muri Gashyantare 2021 Paul Mwilambwe wari warakatiwe igihano cyo gupfa muri 2011, yavuze ko afite amakuru ahagije kuri iki cyaha, bituma uru rubanza rwongera kuburwa.

Paul Mwilambwe wari Umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro, aherutse kubwira urukiko rwa gisirikare i Kinshasa ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida yahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya.

Muri Kamena 2010, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Chebeya yasanzwe yapfiriye mu modoka ye murwa mukuru Kinshasa ubwo yari yatumijweho na Gen. John Numbi na Fidèle Bazana we yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma biza gutangazwa ko na we yishwe.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo uru rubanza rwabaga, mu cyumba cy’urukiko harimo abanyametegeko barenga 20 bunganira imiryango itari iya Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu.

Aba banyamategeko bavuze ko iyicwa rya Chebeya ryakozwe mu mugambi wateguwe n’abahanga mu bya Gisirikare barimo n’abo mu barindaga umukuru w’Igihugu.

Bongeye gushinja Joseph Kabila kugira uruhare muri uru rupfu ndetse na General John Numbi wayobora Igipolisi muri 2010 ndetse bavuga ko bagaragarije urukiko ibimenyetso simusiga.

Urubanza rwabo ruzakomeza kuburanishwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. mazina

    February 17, 2022 at 3:27 pm

    Ntabwo ari Kabila wenyine.Presidents benshi bashinjwa kwica abantu batabarika: Twavuga nka Mobutu,Idi Amin wishe abarenga ibihumbi 400,Bokassa,Obote,Micombero,Kayibanda,Sindikubwabo wicishije abarenga 1 million,Habyarimana wishe abanya Gitarama,Kaddafi wishe imfungwa 1270 zo muli gereza ya Abu Salim le 29/06/1996,Sadam Hussein wicishije gas aba Kurds bali batuye I Halabja muli 1988,etc…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI