Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

UCL: Kylian Mbappe yahesheje ikuzo PSG itsinda Real Madrid

Mu mukino wa kimwe cy’umunani (Round 16) muri UEFA Champions League Kylian Mbappe yafashije Paris Saint Germain gustindira i Paris Real Madrid igitego 1-0, ni mu gihe Lionel Messi yari yananiwe kwinjiza penaliti.

Akamwenyu kari kose kuri Neymar na Mbappe nyuma yo gutahana instinzi

Ni umukino watangiye saa yine z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Gashyantare 2022, umukino wa 1/8 wahuzaga PSG na Real Madrid i Paris mu Bufaransa kuri Sitade ya Parc des Princes yari yicayemo abafana ibihumbi 47 birenga.

Watangiranye imbaraga buri kipe ishaka insinzi, gusa Real Madrid yari asuye PSG yari yanze kurekura ikibuga ngo  ikine umukino wayo. Ahubwo yo yakinaga yugarira mu rwego rwo kwirinda ko yinjizwa igitego.

Gusa ubusatiriza bwa PSG burangajwe imbere na Lionel Messi Kylian Mbappe na DI Maria bwari hejuru y’ubusatirizi bwa Real Madrid bwari buyobowe na Benzema, Asensio na Vinicius Junior kuko bo baje no kuba basohorwa mu kibuga hakinjiramo Eden Hazard, Gareth Bale na Rodrygo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa, maze igice cya kabiri gitangira nk’uko icya mbere cyarangiye ariko PSG ikomeza kuba hejuru ari nako igera imbere y’izamu kenshi ikagorwa n’umuzamu Courtois.

Ku munota wa 62 Paris Saint Germain yaje kubona penaliti ariko kizigenza Lionel Messi ayishyira mu biganza bya Thibaut Courtois. Iminota 90 y’umukino yarangiye rwabuze gica, gusa ku munota wa kane w’inyongera Kylian Mbappe yaje kuba ahesha ikuzo PSG atsinda igitego cyabahesheje instinzi.

Umukino wo kwishyura ukazaba ku wa 9 Werurwe 2022, ukazabera muri Espain mu mujyi wa Madrid aho hazamenyekana ikomeza muri ¼ .

Igitego cya Kylian Mbappe kikaba cyabaye igitego cya 13 mu mikino 13 iheruka ya Champions League.

Mbappe amaze gukina imikino ya Champions League 53, atsinda ibitego 32 atanga imipira ivamo ibitego 19 bituma agira uruhare mu bitego 51.

Lionel Messi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino ya kimwe cy’umunani, aho afite ibitego 29 mu 125 amaze gutsinda muri UEFA Champions League amaze gukina imikino yayo 154 agatwara ibikombe bine.

Undi mukino wabaye wahuje Sporting CP na Manchester City, aho Man-City yatsindiye iwayo Sporting ibitego 5 ku busa, ibitego bya Mahrez, Silva watsinze bibiri, Foden  na Raheem Sterling.

Kuri uyu wa Gatatu, iyi mikino irakomeza, FC Salzburg irakira Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Inter Millan iraba yakira Liverpool yo mu Bwongereza.

PSG yatsindiye i Paris Real Madrid igite 1-0

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI