Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Piscine ya Dove Hotel yateje impaka mu rubanza rw’abahoze bayobora ADEPR

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022 ku Rukiko Rukuru hakomeje urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR,  .

Ubushinjacyaha buvuga ko Pasiteri Sindayigaya Theophile atubakishije Piscine ya Dove Hotel we akiregura abihakana avuga ko yayubakishije kandi ihari ikora neza.

Kuri iyi nshuro hari hatahiwe kwiregura Pasiteri Sindayigaya Theophile, Mukakamari Lynea na Mukabera Mediatrice aba bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibihano bitandukanye mu Ukwakira 2018 bahita bajurira mu Rukiko Rukuru.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yakatiwe imyaka 7 y’igifungo  no gusubiza Miliyoni 32Frw kuri Konti ya ADEPR, urukiko rwamuhamije  icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Mukabera Mediatrice we urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Mukakamari Lynea we urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe rumuhamya icyaha cy’umufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa ADEPR.

Saa mbiri za mugitondo nibwo iburanisha ryatangiye Inteko y’Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko ni bo  bayoboye uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Icyumba cy’urukiko cyari kirimo bamwe mu miryango y’abaregwa.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busobanure impamvu  bwajururiye abaregwa, buvuga ko abaregwa bubakurikiranyeho icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Ubushinjacyaha bwahereye kuri Pasiteri Sindayigaya Theophile, bumushinja kunyereza umutungo wa ADEPR wo kubaka urwogero (Piscine) ya Dove Hotel ungana na Miliyoni 32Frw kuko atari we wayubatse.

Ubushnjacyaha buvuga ko iyi Piscine itubatswe na Pasiteri Sindayigaya ngo yubatswe n’uwitwa Ngarambe irinda yuzura, gusa bwemeye ko Sindayigaya yahawe Sheke ya Miliyoni 32 Frw n’ubuyobozi bwa ADEPR yo gutangira kubaka iyi piscine.

Ubushinjacyaha bwokomeje buvuga ko igihano Pasiteri Sindayigaya Theophile yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka 7 no gusubiza miliyoni 32Frw za ADEPR ko ntabindi bihano bamusabira kuko itegeko ritabyemera ko ariko bwifuza ko icyo gihano kigumaho kuko n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakimuhamije.

Bwasabye Urukiko Rukuru ko mugihe rwazaba rwiherereye rwazarekereho igihano cy’urukiko rwisumbuye wa Gasabo cyo kumufunga imyaka 7 no gusubiza izo miliyoni 32  za ADEPR.

Pasiteri Theophile yabwiye urukiko ko Piscine Ubushinjacyaha buvuga ko atubakishije ko ariwe wayubakishije igasozwa itwaye miliyoni 67Frw.

Abaregwa bose urukiko rwabahaye umwanya wo kwiregura no kugirango bagaragarize urukiko impamvu bajururiye urukiko Rukuru nyuma yo gukatirwa ibihano bitandukanye n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Pasiteri  Sindayigaya Theophile yabwiye urukiko ko ibyavuzwe byose n’ubushinjacyaha ari ibinyoma kuko icyaha bumushinja cyo kunyereza umutungo wa ADEPR  ungana na miliyoni 32Frw kitabayeho.

Yavuze ko nta bugenzuzi yakorewe ngo bugaragaze ko izo miliyoni ashinjwa yazinyereje.

Yakomeje abwira Urukiko ko Piscine ashinjwa yubatswe kugeza n’uyu munsi ikaba ikoreshwa.

Ntahakana ko yahawe n’ubuyobozi bwa ADEPR miliyoni 32 zo kubaka iyi piscine kuko zakoreshejwe icyo zari zigenewe, kugeza uyu munsi piscine ikaba nta kibazo ifite.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yabwiye urukiko ko Piscine ya Dove Hotel ubundi yari yahawe agaciro ka miliyoni 67Frw zo kuyubaka hanyuma agahabwa miliyoni 32Frw zo kugura ibikoresho by’ibanze harimo Sima na Fel a beton bihwanye nayo mafaranga.

Yavuze ko yabiguze muri Quincallerie ya Mukabera Mediatrice, uyu Mukabera ibyo bikoresho yabishyikirije Mukakamari wari ushinzwe kubika ibikoresho byo kubaka Dove Hotel.

Yavuze ko nyuma yo kugura ibyo bikoresho by’ibanze kuko aribyo byihutirwaga hari hasigaye izindi miliyoni 35Frw zo kugura amakaro ajya muri Picine amarangi n’ibindi bikoresho byose bikoresha kugirango Picine ikore.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ibyo byose byakozwe kandi kugeza uyumunsi Picine ya Dove Hotel ikora neza nta kibazo ifite.

Yasabye Ubushinjacyaha kwerekana nimba abeshya ko bwakwerekana Piscine yubatswe muri Dove Hotel n’amafaranga yayubatse aho yavuye kuko azi neza ko yubatswe n’ayo ubushinjacyaha buvuga ko yanyereje.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yunganirwa na Me Bayingana Janvier na Me Muhisoni Stella Matutina mu mategeko.

Me Bayingana Janvier yasabye urukiko ko rwasaba ubushinjacyaha kwerekana  amafaranga yo kubaka Piscine ya Dove Hotel aho yavuye niba atari amafaranga y’uwo yunganira bavuga ko yanyereje.

Yasabye urukiko ko rwazajya ku Gisozi ahubatswe Dove Hotel rukareba ko idahari koko, hanyuma rugahamagaza uwitwa Ngarambe ubushinjacyaha bwagarutseho ko ariwe wubakishije Piscine akabazwa aho yakuye izo miliyoni zo kuyubaka.

Me Bayingana Janvier yavuze ko ibyavuzwe byose kumukiriya we byo kunyereza umutungo wa ADEPR ataribyo kuko niyo Piscine ihari kandi yubatswe na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Me Bayingana yasabye urukiko ko mugihe rwazaba rwiherereye rwazagira umukiriya we umwere kuko arengana ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye rwirengagije ibimenyetso byose byatanzwe na Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Naho Me Muhisoni Stella Matutina yabwiye urukiko ko Pasiteri Sindayigaya Theophile yahaye umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi witwa Mukabera Mediatrice Sheki ya miliyoni 32Frw z’ibikoresho bya Piscine harimo Sima ndetse na fer à béton.

Yavuze ko fer à béton zashyizwe hanze kuko zitari kubona aho zijya naho Sima zishyirwa mu bubiko kandi byose byakiriwe n’umukozi wari ushinzwe ibikoresho bya Dove Hotel.

Me Muhisoni yavuze ko ubushinjacyaha buterekana uko iyo Picine yubatswe niba itarubatswe na Pasiteri Sindayigaya Theophile, avuga ko icyo Sindayigaya yari ashinzwe nka Ingenieur mukuru kwari ukubaka Piscine kandi yubatswe ihari.

Me Muhisoni Stella Matutina wunganira Pastor Sindayigaya Theophile ubwo basohokaga mu Rukiko kuri uyu wa kabiri

Ubushinjacyaha bwahise bukomereza kuri Mukakamari Lynea bwavuze ko nawe urukiko rukuru rwamuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na miliyoni 32Frw kuko yemeje ko Stock yari ashinzwe ko hari ibikoresho byo kubaka piscine byahageze kandi abizi neza ko atari byo.

Ubushinjacyaha bwanamureze kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na Miliyoni 5Frw yabikuje ariko ntiyerekane icyo yazikoresheje.

Ubushinjacyaha buti “Ayo mafaranga nayo tuyabara nk’umutungo wa ADEPR wanyerejwe.”

Mukakamari Lynea mu kwiregura yabwiye urukiko ko atakagombye kubazwa ibyizo miliyoni 32Frw kuko ntabikoresho byo kubaka Piscine yabonye kuko Mukabera Mediatrice atari kubaha ibikoresho atarishyurwa.

Mukakamari yavuze ko miliyoni 5Frw ubushinjacyaha bwavuze yanyereje ko ataribyo ko icyabaye yagiye kubikuza miliyoni 5Frw kuri Banki zo guhaha ibintu bya Hotel ko kandi ibyo biribwa byaguzwe ko kandi atabiguze wenyine kuko yagiye kubigura arikumwe n’umucungamutungo wa Hotel Dove ndetse n’umuyobozi wa Hotel.

Mukakamari Lynea yasabye urukiko ko ayo mafaranga yo adakwiye kuyabazwa kuko hari uburyo yakoreshejwe kandi busobanutse.

Mukakamari Lynea ubushinjacyaha bumushinja kunyereza Miliyoni 5Frw za ADEPR ariko yabihakanye yavuze ko yabyumviye mu rukiko none.

Ubushinjacyaha bwasoreje kuri Mukabera Mediatrice nawe ashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR usaga miliyoni 32Frw afatanije na Pasiteri  Sindayigaya Theophile.

Bwavuze ko Mukabera Mediatrice yemeje ko yazanye ibikoresho byo kubaka Piscine ya Dove Hotel kandi ntabikoresho byageze muri Stock ya Dove Hotel hanyuma Mukakamari Lynea akamukingira ikibaba akavuga ko byaje kandi bitarahageze.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko umugambi wo kunyereza umutungo wa ADEPR wacuzwe igihe kinini kandi ugacuranwa ubuhanga bukomeye kuko kwiba ADEPR  byateguriwe mu bayobozi bo hejuru ba ADEPR kugera ku bakozi bo hasi harimo n’abari bashinzwe kubika ibikoresho bya Dove Hotel.

Mukabera Mediatrice niwe wasoje iburanisha rya none uyu mucuruzi ucuruza ibikoresho by’ubwabatsi yemereye urukiko ko Pasiteri Sindayigaya Theophile yamuhaye Sheki ya miliyoni 32Frw y’ibikoresho byo kubaka Piscine by’ibanze.

Mukabera yavuze ko nyuma yo kumuha Sheki yamubwiye ko hari umuyobozi muri ADEPR urembye none ko yifuza ko ya Sheki yayimuvunjishirizamo amafanga akamuha amafaranga Cash  kuzana ibikoresho akaba abyihoreye akazaba abizana ikindi gihe ko ibikoresho bitaruta umuntu urembye  gusa uwo muntu wari urembye ntabwo Mukabera Mediatrice yamusobanuye.

Mukabera yavuze ko yamuhaye ayo mafaranga Cash akuyemo umusoro wa miliyoni 6Frw akamuha asigaye kugirango batabare ubuzima bw’uwarurembye.

Urukiko rwabajije Mukabera niba afite iyo Sheki ya miliyoni 32Frw cyangwa Copie yayo Mukabera yavuze ko atayifite ko ahubwo yahise ayica amaze guha Sindayigaya miliyoni 26Frw.

Mukabera Mediatrice yavuze ko izo miliyoni yazibikuje kuri Banki zitandukanye kugirango abone uko asubiza amafaranga Pasiteri Sindayigaya Theophile.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha atandatu rigasozwa Saa munani z’igicamunsi ryaranzwe n’impaka hagati y’ababuranyi n’ubushinjacyaha.

Urukiko rwasubitse iburanisha ruvuga ko rikomeza kuri uyu wa Gatatu humvwa ubujurire bwa ADEPR n’ikirego cyabo kiregera indishyi urubanza rukazahita rupfundikirwa rukazahabwa itariki yo kurusoma nyuma.

Uru rubanza abaregwa bose bamaze kwiregura barimo Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR, Mutuyimana Christine wahoze ashinzwe imari n’ubutegetsi (Ubu asigaye aba USA), Pasiteri Mvuyehe Leonardd Muyehe wahoze ari umunyambanga wa ADEPR.

Harimo kandi Pasiteri Gasana Valens, Pasiteri Beninka Bertin, Pasiteri Nzabarinda Tharcisse, Pasiteri Niyitanga Salton wari ushinzwe ivugabutumwa, Pasiteri Sindayigaya Theophile, Twizerimana Emmanuel, Mukakamari Lea na Mukakabera Mediatrice. 

Mukabera Meditrice yemereye urukiko ko yahawe Sheki ya Miliyoni 32Frw na Pasiteri Sindayigaya Theophile yo kugura bimwe mu bikoresho bya Piscine

Pastor Gasana Valens na Pastor Sindayigaya Theophile nyuma yo gusoza kuburana bashimye Imana nabo bafata agafoto k’urwibutso

Uru rubanza rumaze imyaka itanu munkiko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’urukiko aha ni muri 2018 ubwo baburanaga mumizi mu Rukiko Rwisumbuye rw Rwasabo icyenda muri 12 bakaba abere

Ubwo iburanisha ryari risojwe kuri uyu wa Kabiri iburanisha ryamaze amasaha arindwi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZAJP@2022

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. kagisha

    February 16, 2022 at 9:54 am

    Aba bayobozi ba ADEPR bashinjwa kunyereza 5 billions (milliards) Frw.Uwari ashinzwe imali ya ADEPR ku rwego rw’igihugu yahungiye muli Amerika.Ibi byerekana ko abiyita abakozi b’imana baba bagamije ifaranga bitwaje bible.

  2. Levis

    February 17, 2022 at 4:37 pm

    Ibyo bisambo bikurikiranwe,byishyure ibyo bakoze,mbonyemo nuwanyambuye udufaranga twange nakoreye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI