Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame ari mu Budage mu nama yiga ku gukora inkingo muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, ari iMarburg mu Budage aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru ivuga ku gukorera inkingo muri Afurika.

Perezida Paul Kagame ari mu Budage

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Senegal Macky Sall,Perezida wa Ghana Nana Akufo -Addo n’Umuyobozi Mukuru wa BioN Tech Ugur Sahin ndetse n’Umuyobozi wungirije wa BioN Tech ,Sierk Poetting.

Biteganyijwe ko iri bwitabirwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO,Tedros Adhenom Ghebreyesus ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bakora mu nzego z’ubuzima.

Ni iki kitezwe muri iyi nama ?

Mu kwakira 2021 nibwo ikigo BioNtech cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukorera inkingo zitandukanye mu Rwanda .

Ni amasezrano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNtech,Ugur sahin. Hakazabanza gukorwa inkingo za Covid-19,malaria ,igituntu n’izindi zizakenerwa.

Ikigo BioNtech kiri mu byifashishijwe hirya no hino ku Isi kuko ari cyo cyakoze urukingo rwa Pfizer . Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu bihugu bitatu ari byo URwanda,Senegal,Afurika Y’Epfo.

Ubwo yari mu Rwanda mu Kwakira 2021,Umuyobozi wa BioNTech,Ugur Sahin, yavuze ko bashaka kubaka uruganda rwa mbere muri Afurika rukora inkingo mu buryo bwa Rna bitarenze muri Gicurasi.

Ni igikorwa leta y’uRwanda izafatanyamo n’Ikigo gikomeye cy’Ubuvuzi cyo muri Senegal cyitwa Institute Pasteur cyiri iDakar.

Ubushobozi burahari…

Ubwo mu Kuboza 2021 yafunguraga inama y’iminsi ibiri yabereye iKigali , yigaga ku gukora inkingo ku mugabane wa Afurika (PAVM), Perezida Kagame ,yavuze ko Afurika igomba kubaka ubushobozi bushingiye kuri siyansi n’inganda mu buryo bwihutirwa.

Perezida Kagame yavuze kandi kandi Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo gukora ikintu gishya.

Yagize ati “Dufite ubushobozi kandi tugomba gukora ikintu gishya kandi gifite itandukaniro.Kuba tugomba ukora ibintu ubwacu , ntibivuze gukora twenyine. Ubushakashatsi n’ikorwa ry’inkingo ni ibikorwa byagutse,tugomba gufatanya twesee nk’Abanyafurika n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku Isi hose ,si amafaranga akenewe gusa ahubwo n’icyizere.”

Perezida wa Repubulika y’uRwanda yavuze ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika ari andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramari .

Biteganyijwe ko muri iyi nama haza kuba n’ikiganiro n’abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye, bagasobanurirwa imikorere n’ubufatanye bwa BioNTech n’ibihugu bya Afurika ku gukora inkingo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Bizimya

    February 16, 2022 at 8:04 pm

    Byaba byiza izo nkingo zikorewe mu bihugu nka 2 muri Afrika tuko tugifite ubushobozi buke mu bahanga yewe nabahanga mugutuma iyo myanda itaturangiza.RSA irashoboye, Senegal na Ese Kuki Marocco, Algeriya,Misiri badashaka gukora inkingo? Ngo na Tanzaniya igiye gukora inkingo.Narumiwe njyewe.Ubu twese turi gusiganwa mugukora inkingo kandi kovide 19 irimo kurangira ubwo bazatuzanira ibiporoporo bakoresheje natwe ngo turakora inkingo njyewe ntawuzaruntera nzagendera kuri PCR ibindi wapi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI