Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Hatashywe ishuri ry’imyuga ryubatswe ku nkunga ya RDB

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 mu  Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke hatashywe ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rigizwe n’ibyumba bitatu by’amashuri na ateliye (atelier) y’ububaji byubatswe muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yo gusaranganya umusaruro w’ubukerarugendo ukomoka kuri pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryatwaye asaga miliyoni 100 y’uRwanda

Iyi TVET (Technical and Vocational Education and Training) yashyizwemo ibikoresho by’ibanze byo kwigishirizaho ububaji birimo imashini eshatu zibaza.

Abatuye uyu Murenge wa Cyato bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro, amashuri yo mu Mirenge ya Kanjongo na Kagano mu birometero 30 niyo bajyaga kwigamo.

Ruzigamanzi Ferdinand umwe mu babyeyi bafite abana bakeneye kwiga imyuga avuga ko yishimiye ko abana babo bagiye kwigira ahantu heza kandi hafi.

Ati “Twishimiye aya mashuri twegerejwe ni meza tuzakomeza no kubungabunga pariki ya Nyungwe dukesha ibi byose.”

Uwiringiyimana Gisele arangije kwiga amashuri yisumbuye yavuze ko agiye kwiga n’imyuga .

Ati “Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w’ubudozi. Mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya Kagano bikamugora cyane.”

Ku ikubitiro iri shuri rizakira abiga ibijyanye n’ubudozi nk’uko byasobanuwe n’umukozi ushinzwe guhuza pariki n’abaturage mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Mbabazi Marie Louise.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yashimiye Leta kuri iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri pariki.

Mukankusi agaragaza ko bitera abayituriye kugira umwete wo kuyitaho barinda urusobe rw’ibinyabuzima ruyigaragaramo bakanarwanya ba rushimusi.

Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo ku baturiye za pariki mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w’amazi ndetse no kubakira abatishoboye inzu, abenshi bahoze ari barushimusi muri Pariki ya Nyungwe.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato bavua ko bishimiye iri shuri bubakiwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI