Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Umugabo wagwiriwe n’ikirombe amaze iminsi itatu munsi y’ubutaka

Uwizeyimana Elie w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange iminsi itatu irashize bamushakisha nyuma yo kugwirwa n’icyirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro none icyizere ko cyo kumuvanamo ari muzima cyarayoyotse.

Iminsi ibaye itatu agwiriwe n’ikirombe none ntaraboneka

Iri sanganya ryabaye ku wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2022 ahagana saa munani z’amanywa (14h00), ribera mu birombe by’amabuye y’agaciro bya kompanyi ya Afri-Ceramic biherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo ikirombe cyagwiriye abantu bagera kuri 11, gusa Uwizeyimana Elie warimo acukura we ntiyabashije guhunga kimwe na bagenzi be kuko cyahise kimugwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre yahamirije UMUSEKE iby’iyi mpanuka avuga ko bakomeje gushakisha uyu mugabo gusa ko nta cyizere ko yaba akiri muzima.

Ati “Impanuka yabaye ku wa Mbere saa munani, byabereye mu Kagari ka Ngaru mu birombe bya kampani ya Afri-Ceramics Ltd. Harimo abantu 11 babonye kiguye barasohoka bamwe we aheramo. Urumva byabaye saa munani tubimenya saa tatu z’ijoro, ariko kuva ubwo kugeza ubu dushakisha ntabwo araboneka.”

Bitewe n’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, imashini ihinga iri kwifashishwa mu kumushakisha ntabwo ibasha kubigeraho kuko ibitika biri guhita byongera bigahanuka. Gusa baracyakomeje gukora ibishoboka byose “ngo babashe gukuramo byibura umurambo we” kuko Umuyobozi avuga ko kumutabara ari muzima bidashoka.

Ruzindana Fiacre asaba abaturage kurushaho kwirinda iyo bari mu bikorwa nk’ibi bakagenzura niba bateze ibirombe mbere yo gucukura, agasaba n’abafite ibirombe kwita ku byateza impanuka byose bagahora hafi abakozi babo.

Yagize ati “Kampani zigomba gukora zujuje ibisabwa, abakora nabo bakabanza kureba ibirombe niba bitegeye mbere yo gucukura bagatega mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato. Nubwo ikirombe cyari gitegeye, byagaragaye ko aho yacukuraga hatari hategeye. Abanjeniyeri bakomeze babe hafi y’abakozi bagenzura uko abakozi barimo bakora.”

Ibikorwa byo gushakisha uyu muntu wagwiriwe n’iki cyirombe bikaba bigikomeje, aho harimo hifashishwa imashini icukura. Gusa biracyagoranye ko yaboneka kuko bajya kubigeraho hakongera hakariduka kuko ubutaka bwamaze koroha kubera imvura ikomeje kugwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba bwarageze aho ibi byabereye bwifatanya n’abaturage mu kumushakisha ndetse banahumuriza abaturage ari nako babashishikariza kurushaho kwirinda igihe bari mu birombe nk’ibi.

Iyi kampani ya Afri-Ceramics Ltd ni imwe mu zahawe icyangombwa cyo gucukura amabuye y’agaciro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi (Rwanda Mining Board).

Ku wa 14 Gashyantare 2022 kandi ikirombe cyo mu Murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga cyari gifunze nabwo cyaguyemo umuntu wari wagiye gucukura mu buryo butemewe n’amategeko we ahita apfa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI