Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

America yohererejwe uwahoze ari Perezida ukomeye ukekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Juan Orlando Hernández, yatawe muri yombi, ahita yohererezwa Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo zimuburanishe ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Juan Orlando Hernandez yafashwe na Polisi

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Guverinoma ya Honduras yari yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za America zasabye iki Gihugu kuzoherereza uwahoze ari Perezida Juan Orlando Hernández kugira ngo abazwe ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Uyu Juan Orlando Hernández wahoze ari Perezida wa Honduras akaba yarahoze ari umuntu ukomeye muri America yo hagati, ubu ntafitiwe urukundo mu Gihugu cye kubera ibyo ashinjwa birimo ibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibya ruswa ndetse no gutuma Igihugu cye gikomeza kugarizwa n’ubukene no gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo.

Kuri uyu wa Kabiri nib wo inzego z’umutekano za Honduras zagiye mu rugo rwa Juan Orlando Hernández, zimuta muri yombi zihita zimujyana.

Ni igikorwa cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Amashusho yatambutse ku bitangazamakuru mpuzamahanga, agaragaza uyu wahoze afite icyubahiro gihambaye yambaye amapingu ku maboko no ku maguru, agaragiwe n’abashinzwe umutekano bafite ubwirinzi bukomeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko afatwa, yari yatambukije kuri Twitter ye ubutumwa bw’amajwi aho yagiraga ati “Ni ibihe bitoroshye ntashobora kugira undi mbyifuriza. Niteguye kwitanga njye ubwanjye ku bushake ubundi nkiregura mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Ubwo yatabwaga muri yombi, hafi y’urugo rwe hari huzuye abaturage baje mu myigaragambyo yo kwishimira kuba yatawe muri yombi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. hitimana

    February 16, 2022 at 1:58 pm

    Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

  2. Kibwa

    February 16, 2022 at 8:07 pm

    Ibi nibintu byiza cyane.Usibye nibiyobyabwenge bazongereho nibindi.Babazilike amaguru namaboko.

  3. citoyen

    February 17, 2022 at 8:58 am

    Ibaze igihugu kugira perezida ucuruza urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI