Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umugore yaryamye ari muzima, umugabo bari kumwe abyutse asanga yapfuye – Hatangiye iperereza

Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora iperereza nyuma yaho umugore wari utuye mu Mudugudu wa Rukari, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yaryamye ari muzima ariko bukeye umugabo we arebye asanga yapfuye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu masaha ya saa kumi za mugitondo,  mu Mudugudu wa Rukari humvikanye inkuru y’umugore witwa Mukakaremera Agnes ufite imyaka 35 y’amavuko witabye Imana, ariko kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana.

Bivugwa ko mu busanzwe uyu muryango wari ufite amakimbirane ashingiye ku businzi bw’umugabo kuko umugabo we yari amaze amezi 8 afunguwe kubera icyaha cy’ubujura fafungiwe.

Umugabo ngo mu gitondo yabyutse agiye kureba umwana we, arebye asanga umugore we yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Jean de Dieu Rubuga yabwiye UMUSEKE ko uwo murambo nta gikomere wari ufite.

Ati “Hari ibiti bibiri byegereye urugo rwabo byakubiswe n’inkuba birashwanyagurika, bityo bikekwa ko ari inkuba ishobora kuba yaramukubise ariko RIB yatangiye iperereza.”

Nyakwigendera avuka mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kibirizi n’umugabo na we niho avuka. Mu mudugudu wa Rukari bari basanzwe bacumbitse, bahamaze imyaka 12.

Nyakwigendera asize abana batatu yabyaranye n’uriya mugabo, amakuru aturuka mu buyobozi bwa hariya ni uko nta muntu wigeze atabwa muri yombi gusa umurambo wihutanwe ku Bitaro bya Nyanza nyuma urashyingurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI