Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Ukraine: N’abakecuru ntibasigaye!! Abaturage bari kwigishwa kurasa ngo bazirwaneho urugamba nirwambikana

Mu gihe intambara ikomeje gututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine, igisirikare cyo muri Ukraine cyatangiye kwigisha abaturage kurashisha imbunda kugira ngo bazirwaneho mu gihe urugamba rwaba rwambikanye.

Amashusho yashyizwe hanze na Sky News, agaragaza igisirikare kiri guha abaturage imyitozo yo kurashisha imbunda aho muri aba baturage haba harimo n’umukecuru ukuze cyane.

Uyu mukecuru witwa Valentyna Konstantynovska w’imyaka 79 ugaragara ari kwigishwa kurashisha imbunda izwi y’intambara ya AK47, avuga ko yiteguye kurwana ku muryango we, umujyi ndetse n’Igihugu cye mu Gihe Abarusiya baba babateye.

Yagize ati “Ibi nzabikora kuko numva ari ngombwa kandi nditeguye. Sinifuza gutakaza Igihugu cyanjye n’umujyi wa wanjye.”

Gusa avuga ko nubwo atashobora gukora nk’ibyakorwa n’abasirikare  kuko nta mbaraga afite zihagije kubera iza bukuru kandi “N’imbunda ikaba indemereye” ariko ko yiteguye.

Umutwe wihariye w’Igisirikare cya Ukraine, ni wo uri muri ibi bikorwa byo gutoza abaturage kurashisha imbunda aho bamwe banazihawe kugira ngo bazazirashishe umwanzi nabatera.

Muri iki Gihugu kandi haravugwa umutwe ugizwe n’abasore n’inkumi b’abasivile batangiye guhabwa imyitozo y’ibanze ya Gisirikare kugira ngo bazafashe Igisirikare kwivuna umwanzi.

Ibi bikorwa byatangiye mu gihe bivugwa ko isaha n’isaha u Burusiya bwatangira intambara karundura kuri Ukraine ndetse amakuru atangwa n’inzego z’ubutasi akaba yemeza ko intambara izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

Gusa ibihugu by’ibihangange bikomeje gukomakoma ngo u Burusiya bucururuke bureke gutera Ukraine, bigaragaza ko iyi ntambara izasiga ingaruka nyinshi zitari iz’Ibihugu byombi gusa ahubwo n’umugabane wose w’u Burayi.

UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. Kwibuka

    February 15, 2022 at 3:49 pm

    Ukraine wagira ngo iyobowe na Kambanda wayoboye Guverinoma y’abatabazi. Ni wigishaga rubanda nyamwinshi n’interahamwe zose kurasa.
    Nari nzi ko injiji zize ziba muri MDR gusa, none ruri hose!!!

    Wallah!

  2. mateke andrew

    February 15, 2022 at 4:34 pm

    Ko Yesu yasize abujije abakristu nyakuli kurwana,ni iki bakora iyo ubashojeho intambara?Igisubizo tugisanga muli Luka 21:20-21: Yabwiye abigishwa be ati:”Nimubona umwanzi ateye umujyi wa Yeruzalemu,muzahungire mu misozi”.Nkuko History ibyerekana,niko byaje kugenda.Ubwo ingabo z’Abaroma zateraga Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,Abigishwa ba Yesu ntabwo bafashe intwaro ngo barwane.Ahubwo bahungiye hakurya ya Jordan River,ahitwaga I Pella.Intambara irangiye barataha.Niko byagenze mu ntambara yo mu Rwanda ya 1990-1994.Abagize idini ntashatse kuvuga,nibo bonyine batagiye mu gisirikare cya Leta ngo barwanye uwo bitaga umwanzi,RPF.Kubera ko batajya bivanga mu ntambara zibera mu isi.

    • kamana

      February 15, 2022 at 5:13 pm

      @ Mateke,uravuga abayehova.Nibyo koko ntabwo bajya mu ntambara zibera mu isi.Abantu bose babiganye isi yagira amahoro.Muli Matayo 5:44,Yesu yasabye ko umukristu nyakuli agomba gukunda abanzi be.

  3. Rwoga

    February 15, 2022 at 7:59 pm

    Uragaswi ntiwari uherutse muyeho urabona ukuntu wandika ukisubiza uzashobora kwikinisha neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI