Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

U Bufaransa: Urukiko rwashyinguye burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Nyuma yo kwakira ubujurire ku ifunga rya dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafunze burundu iyi dosiye.

Indege ya Habyarimana yaguye tariki 06 Mata 1994

Urukiko Rukuru rw’i Paris rwari rwafunze iyi dosiye muri 2020 ariko bamwe mu bo mu miryango y’abaguye muri iyi ndege yari itwaye Habyarimana Juvenal, ntibanyurwa n’iki cyemezo, batajurira.

Tariki 18 Mutarama 2022, urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rwari rwasuzumye ubusabe bw’iyi miryango.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza rwatanze icyemezo cyabwo ko rufunze burundu iyi dosiye.

Ifungwa ry’iyi dosiye rikozwe n’Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa, rirahita rinatesha agaciro iperereza ry’Umucamanza Jean Louis Bruguiere washinjaga bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Si ubwa mbere iperereza rya Jean Louis Bruguiere riteshejwe agaciro, kuko mu ntangiro za 2012 hari abatangabuhamya bane bagarukaga mu buhamya bwe bavuguruje ibyo bavugwagaho muri iyi dosiye.

Umwe muri bo ni Abdoul Ruzibiza wavugwagaho ko yagize uruhare mu bikorwa byo kurasa iyi ndege ariko amakuru yatanzwe n’abari bamukuriye mu gisirikare, yavuze ko muri Mata 1994 ubwo indege yaraswaga, uyu Abdoul Ruzibiza atakoreraga muri Kigali ahubwo ko yari mu cyahoze ari Ruhengeri ari umufasha w’abaganga.

Icyemezo cy’Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa gishyingura burundu iyi dosiye, cyanahaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguye Jenoside.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

5 Comments

5 Comments

  1. kagisha

    February 15, 2022 at 6:27 pm

    Uku ni ugutsindwa k’UBUTABERA ku isi.Mu by’ukuli,iyi Dossier y’indege ya Kinani,ntabwo ikomeye.Ikibazo nuko bayikora mu buryo bwa Politike.Ni gute igihugu nka France cyananirwa iyi dossier?? Mu gihe tuzi ko France yagize uruhare muli dossier ya Rafik Hariri,prime minister of Lebanon wishwe kandi urukiko rukamenya abamwishe?Shame to France.United Nations nishyireho Urukiko-mpuzamahanga rw’iyi dossier.Gufata abayihanuye biroroshye.Ikibura ni ubushake.Ruzige n’uwishe Umwami Mutara III Rudahigwa.

  2. kagaba charles

    February 15, 2022 at 6:44 pm

    Munyamakuru,reka kuyobya abantu uvuga ko “Icyemezo cy’Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa gihaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguye Jenoside”.Ntabwo TREVIDIC yabyemeje,ahubwo yavuze ko bishoboka ko yaba ariho yaturutse.Iyo biza kuba byo,Trevidic yari guha urukiko imyanzuro ye,bagakurikirana abo basirikare uvuga.Uru rukiko rwanze kugira aho rubogamira.

  3. Saidi

    February 15, 2022 at 6:54 pm

    Ikimwaro Ku butabera bwo Ku is I.
    Bigaragaye ko kimwe bajya bturega ngo nta butabera bizeye iwacu,nabo ntabwo bigirira.
    Ikimwaro Ku bufaransa n’inkiko zabwo. Nubundi nibo babikoze basanze byabagarukaho

  4. mayira

    February 15, 2022 at 7:19 pm

    Benshi baribaza icyo ibi bisobanura.Babyita “Un non-lieu” mu gifaransa.Nukuvuga ko uru rukiko rutahaye agaciro ibyagezweho na Inquiry (anketi) ku buryo hagira umuntu ukurikiranwa.Rwahisemo gushyingura iyi dossier.Abatishimiye iki cyemezo bakora iki?Bagana Urukiko rw’i Burayi rushinzwe ubureganzira bwa muntu (Cour Europeenne des Droits de l’Homme).

  5. MUVUNYI

    February 16, 2022 at 12:33 am

    KWISHA MANENO. Ubwo nyine barashyinguye. HARAKABAHO UBUTABERA. Ubwo UMUBANO W’UBUFARANSA N’U RWANDA NIWO UBYUNGUKIYEMO.
    BASHATSE BAREKERA. Nibakomeza gukurina, amaherezo bazisanga aribo bigarutse. Ndavuga abo mu kazu.
    Gusa nyine ubwo agahinda ni kose kwa CYINANI. GUSA MURI RUSANGE, ABANYARWANDA NABO BAKENEYE KUZAMENYA UKURI NYAKO K’UWAYIHANUYE. ARIKO BURIYA AKARI KERA , WENDA TUTAKIRIHO BIZAMENYEKANA. IBANGA NI IRY’ABAFARANSA N’INSHUTI ZABO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI