Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Salton wari ushinzwe ivugabutumwa yisobanuye ku inyerezwa rya miliyoni 42Frw y’umutungo wa ADEPR

Kuri uyu wa Mbere ubwo hakomezaga urubanza rwa ADEPR, Niyitanga Salton wahoze ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR yakomeje kwiregura ku byo ashinjwa byo kunyereza asaga miliyoni 42Frw yari mu mutungo w’Itorero, amafaranga amwe bamushinja ko yahaye Abanyamakuru yavuze ko yayakoresheje mu guteza imbere ivugabutumwa.

Niyitanga Salton yiregura ku byaha aregwa imbere y’Urukiko

Inteko y’Abacamanza Batatu n’Umwanditsi w’Urukiko niyo iburanisha uru rubanza, Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, Niyitanga Salton yunganiwe na Me Emmanuel Nsengiyumva.

Urukiko rwatangiye ruha umwanya Niyitanga Salton ngo yiregure ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bwamujururiye.

Ubushinjacyaha bwahise busaba ko aribwo bwabanza kuvuga kugira ngo bwereke Urukiko uko Niyitanga yanyereje umutungo wa ADEPR mu bihe bitandukanye.

Buhawe ijambo, Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bibiri, icy’inyandiko mpimbano n’icyo Kurigisa umutungo wa ADEPR ugera kuri miliyoni 42Frw (Frw 42, 399, 300).

Ayo mafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye nk’uko byashyizwe mu mwanzuro w’ubujurire bw’Ubushinjacyaha ukaba uri muri Systeme y’urukiko.

Ubushinjacyaha mu iburanisha bwabwiye Urukiko ko Niyitanga Salton hari miliyoni 6.5Frw yabikuje mu bihe bitandukanye akoresheje inyandiko mpimbano akaba atarerekanye icyo ayo mafaranga yakoze.

Niyitanga ngo yavuze ko yayashyize mu ivugabutumwa hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye, ariko amazina y’Abanyamakuru yatanze babonye ayo mafaranga ngo barabihakanye.

Ubushinjacyaha bukavuga ko ariho buhera bumurega kunyereza umutungo wa ADEPR hifashishijwe inyandiko mpimbano.

Abanyamakuru 6 bagarutsweho mu Rukiko bahawe amafaranga y’ivugabutumwa ya ADEPR, uwahawe menshi ni miliyoni 2Frw, naho uwahawe make yahawe ibihumbi 100Frw.

Aba bose Ubushinjacyaha bwavuze ko bwababajije bakabihakana bakavuga ko nta mafaranga Niyitanga Salton yabahaye mu izina ry’ibigo bakorera.

Niyitanga Salton we yavuze ko bahawe amafaranga muri gahunda y’ivugabutumwa.

Niyitanga Salton yireguye ahakana ibyavuzwe byose n’Ubushinjacyaha asaba Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwazabisuzuma rukamugira umwere nk’uko n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamugize umwere muri 2018 ku byaha byose aregwa.

Yavuze ko Ubushinjacyaha ibyo bwavuze nta bimenyetso bifatika bweretse Urukiko, mu gihe we avuga ko amafaranga yose yahawe yerekana uko yakoreshejwe.

Niyitanga Salton yavuze ko nta bugenzuzi yakorewe ngo hemezwe ko yanyereje Miliyoni 42Frw zavuzwe n’Ubushinjacyaha.

Yabwiye Urukiko ko muri ADEPR  yari ashinzwe ivugabutumwa ko kandi bumwe mu buryo yakoreshaga kugira ngo ivugabutumwa rigere kure hashoboka ko harimo no gukoresha itangazamakuru kandi ko hakoreshwaga amafaranga avuye mu buyobozi bwa ADEPR.

Niyitanga Salton yavuze ko izi nshingano yazimazemo imyaka isaga ibiri. Yagiye yerekana uko amafaramga yakoreshwaga mu bihe bitandukanye by’ivugabutumwa ryakorwaga hifashishijwe itangazamakuru.

Yavuze ko hakozwe film mbarankuru (Documentar)y kugira ngo yerekwe abayoboke ba ADEPR babone imirimo yo kubaka DOVE HOTEL aho igeze.

Yasoje kwisobanura avuga ko amafaranga yose Ubushinjacyaha bwavuze ko yanyereje bwabeshye, kuko ayo mafaranga yayahabwaga n’ubuyobozi bwa ADEPR bwariho icyo gihe akayakoresha icyo yari agenewe kuko ivugabutumwa ari ryo ryari mu nshingano ze.

Twizerimana Emmanuel yemera ko yahawe sheki ya Miliyoni 10Frw nubwo atari we wakoze imirimo yo kubaka igisenge cya Dove Hotel

 

Twizerimana Emmanuel wari umwubatsi wa DOVE HOTEL na we yisobanuye

Twizerimana Emmanuel Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho kunyerereza umutungo wa ADEPR usaga Miliyoni 10Frw.

Twizerimana yavuze ko yahawe Sheki ya Miliyoni 10Frw n’uwutwa Beninka Bertin wahoze ari umucungamutungo wa ADEPR yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bwa ADEPR yo kubaka igisenge cya HOTEL DOVE kuri Miliyoni 17Frw.

Yavuze ko nubwo yasinye ayo masezerano ariko ataje gukora akazi, kuko kaje gukorwa n’uwitwa Jonas hagera igihe cyo kwishyura akaba ari we uhabwa sheki ya Miliyoni 10Frw kandi atari we wakoze akazi.

Twizerimana yavuze ko yagize ngo akazi Jonas kamunaniye, avuga ko izo miliyoni amaze kuzibona yahise ahemba abakozi 47 bari bubatse igisenge abahamo Miliyoni 7Frw nubwo atari we wabakoresheje.

Ubushinjacyaha bwamuvuguruje buvuga ko na Jonas yavuze ko abo bakozi ari we wabahembye.

Urukiko rwahise rusaba impande zombi kuzerekana uko zahembye abo bakozi bubatse igisenge cya DOVE HOTEL.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha atandatu Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanshwa risubikwa rikazakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare, 2022 kuko amasaha yari agiye kandi ababuranyi bakiri benshi.

Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko rizakomeza kuri uyu munsi. Pasiteri Sindayigaya Theophile wahoze ashinzwe kubakisha Dove Hotel ni we wisobanura.

Uru rubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR ruri mu zatinze gufatwaho icyemezo cya nyuma, rwatangiye kuburanishwa muri 2017 ruhera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha Ubushinjacyaha bubarega. Muri 12 baregwa, batatu Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwarabakatiye, abandi icyenda rubagira abare.

Ubushinjacyaha nibwo bwahise bubajuririra.

Abaregwa bose uko ari 12 baregwa kunyereza umutungo wa ADEPR urenga Miliyari 5,5Frw. Muri uru rubanza ADEPR irahagarariwe iregera indishyi.

Uru rubanza rwitiriwe Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu na Bishop Tom Rwagasana wahoze amwungirije aba bareganwa n’abandi bantu bahoze ari Abayobozi ba ADEPR ku rwego rw’igihugu barimo Mutuyemariya Christine wahoze ashinzwe imari n’ubutegetsi muri ADEPR. Gusa uyu muri Nyakanga 2021 Ubushinjacyaha bwabareze kunyereza asaga miliyari 2Frw, ubu asigaye ari muri Leta zunze Ubumwe za America.

Aba bose muri Nzeri 2017 baje kurekurwa n’Urukiko by’agateganyo.

Nyuma y’iburanisha Salton na Emmanuel bavugana

Iburanisha ryitabiriwe n’abantu batandukanye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

AMAFOTO@NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI