Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rulindo: Yaketsweho ubujura ahita agura umuhoro ajya ku kagari gutema Gitifu

Uwitwa Tuyizere w’imyaka 26 y’mavuko wo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Shyorongi yazindukanye umuhoro ku biro by’Akagari ajyanywe no gutema Gitifu nyuma y’uko bamuketseho ubujura.

Akarere ka Rulindo mu ibara ritukura

Ibi byabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, ahagana saa yine z’igitondo ku biro by’Akagari ka Rubona, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, aho uyu musore yaguze umuhoro akajya gutema Rimenyirufite Jean Paul uyobora Akagari ka Rubona.

Ubwo yageraga ku biro by’Akagari yirukankanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa nawe akizwa n’amaguru ahungira mu biro bye, undi abuze uko amugeraho yahise amenagura ibirahure by’urugi abaturage batabaye arahunga aburirwa irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Vedaste, yahamirije UMUSEKE iby’uyu musore washatse gutema Gitifu w’Akagari, avuga ko yahise ahunga ariko bakomeje kumushakisha. Gusa uyu musore ngo yari asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura yanafungiwe ariko akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida.

Ati “Yego byarabaye ku munsi w’ejo, uwo musore yakekagwaho uruhare mu bujura bwari bwabaye, igihe cyo gushakisha amakuru nawe arakekwa. Baje kugera aho aba basanga hari imyenda iriho ibyondo byinshi bakeka ko yagize uruhare mu bujura. Abonye batangiye kumukeka nibwo yagambiriye kujya gutera ubwoba umuyobozi w’Akagari aribwo yahageraga n’umuhoro. Umuyobozi w’Akagari amubonye aza yiruka n’umuhoro gitifu yinjiye mu biro arafunga, undi asanze hafunze niko kumenagura ibirahure by’urugi.”

Nyuma yo kumenagura ibirahure by’urugi anabuze Gitifu w’Akagari, Tuyizere yahise ahungira mu murima w’ibisheke uri hafi y’ibiro by’Akagari ka Rubona, gusa abaturage na Polisi baratabaye ariko baramushakisha baramubura. Kugeza magingo aya uyu musore yari agishakishwa ngo ahanirwe ibyo yakoze.

Nzeyimana Vedaste, asaba abaturage muri rusange kwirinda gusagarira abayobozi bashaka kubashyiraho iterabwoba.

Yagize ati “Twabyita nk’iterabwoba kuko niba yaritwaje umuhoro ku biro afite uburakari yanamugirira nabi, nta muntu ukwiye kuba yasagarira n’umuturage uwo ariwe wese noneho kuba ari umuyobozi uri mu nshingano yakubaza nk’umuyobozi aho gusobanura ibyo bakubaza ukajya gushyiraho iterabwoba ushaka kumugirira nabi. Si umuco n’ibintu byo kugawa kandi n’abaturage babigaye.”

Tuyizere urimo gushakishwa kubera kujya ku biro by’Akagari yitwaje umuhoro ashaka gutema gitifu, akaba yari asanzwe akekwaho ibikorwa birimo ubujura yanigeze gufungirwa. Gusa ngo nta kibazo cyihariye kizwi yari afitanye n’uyu muyobozi w’Akagari ka Rubona uretse kuba bajyaga bamwihanangiriza ku bikorwa yavugagwaho.

Uyu musore akaba yaratorotse, gusa irondo ryakajijwe kuko yavuze ko afite n’umugambi wo kugirira nabi abarimo Mutwarasibo na Mudugudu wa Nyarunyinya yari atuyemo n’abandi bageze mu rugo rwe ubwo bamukekagaho ubujura.

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi akaba agomba gukorana inteko n’abaturage kugirango baganirizwe kuri ibi bibazo ndetse banakangurirwe gukaza umutekano no gushakisha uyu musore.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI