Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Ku manywa y’ihangu umwana yakubiswe n’inkuba ahita apfa – Inkuba yo ku zuba iza ite?

Niyodusenga Yvan uri mu kigero cy’imyaka  12, ku manywa y’ihangu  yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana, abahanga mu by’inkuba bavuga ko inkuba yo ku zuba idakunze kubaho ariko ngo rimwe na rimwe bibaho.

Inkuba muri Karongi na Rutsiro zikunze kwica abantu (Archives)

Ibi byabaye  ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, ku isaha ya saa saba z’amanywa bibera mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mahembe mu Mudugudu wa Muhororo mu Karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko uyu mwana yari avuye kuvoma ari kumwe na mugenzi we, yagera mu rugo atuye amazi akinjira mu nzu, agiye gucomeka telefoni y’umwe mu bavandimwe be, inkuba ihita ikubita ariko uwo bari kumwe ntiyagira icyo aba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Pacifique yabwiye UMUSEKE ko amakuru  y’urwo rupfu rw’umwana bayamenye, asaba abaturage kujya bitwararika bagakoresha imirindankuba.

Uyu muyobozi kandi ahamya ko koko nta mvura yari yaguye, agasaba abaturage kwirinda ibihuha byose byatangazwa.

Ati “Nta mvura yari yaguye kandi nta n’iyari yaguye uwo munsi ni umurabyo umwe waje urakubita. Ikirere gishobora kuba cyarabye nk’ikidasanzwe ni uko abantu bamenyereye ko inkuba ikubita ari uko imvura yaguye. Imvura iba mu kirere, ishobora kuba yaguye mu kirere tutayibonye.”

Yakomeje ati “Ikindi abantu ni ukubashishikariza ko ibice bigaragara ahantu  hakunze kugaragara inkuba zikubita abantu, twabashishikariza gushaka imirindankuba, bitewe n’ubushobozi bwa buri wese kandi ndahamya ko hari icyo byafasha kuba byakumira ko hari undi muntu watwarwa ubuzima n’inkuba.”

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare, 2022.

Muri raporo  ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko  kuva 1-25 Mutarama, 2022,  mu bantu 15 bishwe n’ibiza bitandukanye, 7 bishwe n’inkuba.

 

Bigenda gute ngo inkuba ikubite izuba riva ?

Ubusanzwe kuba inkuba yakubita izuba riva ni ibintu bitamenyerewe cyane gusa ngo rimwe na rimwe birashoboka.

Urubuga Thought.com  ruvuga ko inkuba ishobora gukubita  nta mvura yaguye (A dry thunderstorm)   mu gihe mu bushyuhe  n’umwuka byahuriye mu gicu (Aerial canopy). Icyo gihe bibyara imvura ariko idashobora kugera ku butaka. Muri uko kugwa kw’imvura nibwo inkuba ishobora gukubita nubwo ya mvura itageze ku butaha kuko ya mazi ahinduka umwuka akiri mu kirere icyo gihe byitwa (Virga).

Bivugwa kandi ko inkuba ikubita mu gihe imvura itaguye ari mbi cyane bityo ko abantu bakwiye kwitwararika mu gihe cyose bashyira imirindankuba ku nzu.

Ruriya rubuga ruvuga ko ibi bikunze kugaragara muri Amerika ndetse rimwe na rimwe no mu butayu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. gafuruka

    February 15, 2022 at 7:01 pm

    Isomo twakuramo nk’abakristu,nuko twahora “twiteguye urupfu”.Ni iki twakora?Nkuko Yesu yakundaga kuvuga,tugomba gushaka ubwami bw’Imana,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Bisobanura ko umukristu nyakuli abanza akiga bible ikamuhindura,akirinda gukora ibyo Imana itubuza.Akaba umuntu utandukanye n’abo bible yita “ab’isi”.Akajya mu nzira agakora umurimo wo kubwiriza abantu nkuko abigishwa ba Yesu bose babigenzaga.Ababigenza gutyo,Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.

  2. Sengorore

    February 16, 2022 at 5:29 am

    Bayita gukubitwa n’inkuba itagira amazi yo gakubitwa n’inkuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI