Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Polisi ya Centre Africa n’iy’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Polisi ya Centre Africa n’iy’uRwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 14Gashyantare 2022,basinyanye amasezerano y’ubufatanye, ni amasezerano yshyizweho umukono n’abayobozi ba Polisi b’Ibihugu byombi.

Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Centre Africa basinye amasezerano y’ubufatanye.

Ni mu ruzinduko Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Centre Africa, General Zokoue Dhesse Ndet Bienvenu n’intumwa eshatu ayoboye bagirira mu Rwanda, basura Polisi y’u Rwanda.

Mu masezerano yasinywe hagati y’impande zombi, akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba, kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ ibiyobyabwenge, kurwanya amafaranga y’amiganano ndetse no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya.

Muri ayo masezerano kandi harimo ubufatanye mu guhugurana hagamijwe kuzamura ubunyamwuga, gusangira ubunararibonye, guhanahana amakuru ajyanye no kugenza ibyaha, guhuza ibikorwa,kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, kurwanya ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye mugenzi we General Bienvenu n’intumwa ayoboye kuba bubahirije ubutumire bwa Polisi y’u Rwanda bagasura u Rwanda.

Yavuze ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo kuganira no gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha bigaragara mu bihugu byombi.

Yagize ati” Polisi y’u Rwanda yishimiye gukorana n’abavandimwe bacu ba Repubulika ya Centre Afrique mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu. Imibanire y’ibihugu byacu irenze ubufatanye busanzwe ahubwo ni ubushuti n’ubuvandimwe. Ndizera ko ubufatanye bwacu buzatanga umusaruro ufatika mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu bihugu byacu byombi ndetse no ku mugabane wose wa Africa.”

IGP Munyuza yagaragaje ko yishimira kuba inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu gihugu cya Centre Afrique zikorana neza n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu.

Yagize ati” Nezezwa n’uko inzego z’umutekano ziri mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrique zikorana neza n’izo muri iki gihugu. Iyo mikoranire igomba gukomeza kandi igakomezwa birushijeho.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyaha byambukiranya imipaka bikunze kugaragara nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibimunga ubukungu n’ibindi. Byose kubirwanya bisaba ko inzego z’umutekano zikorana bya hafi binyuze mu mahugurwa no gushaka ibikoresho bigezweho mu kurwanya ibyo byaha.

Ku ruhande rwa General Zokoue, yavuze ko Igihugu cya Repubulika ya Centre Afrique cyanyuze mu bibazo bikomeye. Habayeho kwitabaza ibihugu by’amahanga ngo bize bibafashe kugarura amahoro ariko ku mugabane wa Africa wose u Rwanda nirwo rwafashe iya mbere ruratabara.

Yagize ati“Twaje muri uru ruzinduko ku butumire bw’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Twishimiye uko twakiriwe, u Rwanda ni Igihugu cy’abavandimwe. Murabizi twagize ikibazo cy’umutwe washatse guhirika ubutegetsi ndetse wari ugiye kugera mu murwa mukuru wa Bangui. Icyo gihe Nyakubahwa Perezida w’Igihugu cyacu yatabaje amahanga yose ariko ku mugabane wa Africa wose Perezida w’u Rwanda niwe wamwumvise vuba aradutabara.”

Yakomeje ashimira abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Centre Afrique.

Yavuze ko ubu amahoro arimo kugenda agaruka ndetse ingabo na Polisi za Repubulika ya Centre Afrique zibasha kwigenzurira igice kinini cy’Igihugu aharenga 80%.

General Zokoue yashimangiye ko yizeye umusaruro uzava muri uru ruzinduko.

Ati” Uru ruzinduko ruzatugirira akamaro kuko twiteguye kurubyaza umusaruro cyane cyane twungukira ku bunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano. Ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano bizadufasha gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zacu zombi.”

Biteganijwe ko uruzinduko rw’umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centre Africa n’intumwa ayoboye ruzamara icyumweru aho bazasura ibikorwa bya Polisi bitandukanye harimo n’ibigo by’amashuri.

Aya masezerano arimo ayo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, iby’iterabwoba, ibikorerwa kuri murandasi n’ibindi

Directeur Général, Bienvenu Zokoue avuga ko Repubulika ya Centre Africa yagize ibibazo bikomeye ariko u Rwanda rukaba rwarafashe iya mbere mu kugifasha kongera kuzahuka mu by’umutekano

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO:RNP

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI