Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Quatar

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Qatar.

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga Doha muri Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Gashyantare 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar.

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agancy) byabitangaje, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahagurutse Doha nyuma yo gusoza uruzinduko rwe rw’akazi.

Akaba yaherekejwe ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu bamuherekeje harimo Ushinzwe Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Ibrahim Yousif Fakhro, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani ndetse bari kumwe na Francois Nkuliyimfura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.

Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere, aho yabonanye n’abarimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baherukanaga mu Ukwakira 2021 maze baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Qatar ikaba yarashoye imari mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho yaguze imigabane 60%, 40% ibaka iya Guverinoma y’u Rwanda.

Ni ikibuga cy’indege kizuzura gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi mu gice cyiciro cyacyo cya mbere, bakazagera kuri miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Qatar ikaba nayo yaramaze kugira imigabane muri RwandaAir ingana na 49%.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI