Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Dosiye ya IMAM ukekwaho kwica ingurube ayita “haramu” yashyikirijwe Ubushinjacyaha

IMAM (Umuyobozi w’umusigiti) wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ashobora guhabwa ibihano birimo gufungwa igihe yazahamywa n’urukiko ibyo akekwaho byo kwica ingurube y’umuturage ayita ‘haramu’ (ikizira) ubwo iryo tungo ryari rinyuze imbere y’umusigiti we.

Ingurube y’umuturage yishwe “IMAM avuga ko ari haram”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwamaze gukorera dosiye Umuyobozi w’Umusigiti ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ndetse ko na dosiye yamaze koherezwa mu Ubushinjacyaha kuri uyu wa 14/02/2022.

Tariki ya 12/02/2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu witwa MUSENGIMANA Sadate w’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo kwica ingurube y’umuturage ayiziza ko ngo iciye imbere y’umusigiti abereye umuyobozi.

Byabereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Cyinzovu, Umudugudu w’Akinyenyeri tariki ya 12/02/2022.

Uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kabarondo.

MUSENGIMANA Sadate akurikiranyweho icyaha cyo “Kwica amatungo yororerwa mu ngo”, kikaba gihanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo n’icyo cyaha ivuga ko: “Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacaya, Dr Murangira B. Thierry avuga ko abantu bagomba gusobanukirwa icyo amategeko avuga ku cyaha cyerekeye “Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.”

Agira ati “Icyi cyaha gifite ibihano biremereye turasaba abantu kubyitaho, bakabyirinda. Ntabwo bikwiye ko wakwica itungo ry’undi kuko wowe urifata ukundi. Ntabwo imyerere yawe yangombye gutuma wica itungo ry’undi.”

Dr. Murangira yongeyeho ati: “Hari n’aho abantu batongana umwe akaza kwitwikira ijoro akica itungo ry’undi kugira ngo amubabaze gusa. Abantu bakwiye kugira ubworoherane.”

Yavuze ko amatungo na yo burya agira uburenganzira, bityo abantu ngo bakwiye kubwubahiriza.

Dr. Murangira yavuze ko imibare (statistics) y’abakurikiranwa kuri iki cyaha igenda izamuka kuko hari abantu bamaze gusobanukirwa ko kwica amatungo y’umuntu ku bw’inabi ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse bagatanga ikirego.

Ibirego byatanzwe mu mwaka wa 2018 bigera ku 158, mu mwaka wa 2019 hakiriwe ibirego 246, mu mwaka wa 2020 hakiriwe ibigera kuri 343, naho mu mwaka wa 2021 hakiriwe ibirego 461 bijyanye n’iki cyaha.

RIB isaba abantu kudahishira ibi byaha, aho babibona bikorwa bagatanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB ibegereye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

8 Comments

8 Comments

  1. MUVUNYI

    February 14, 2022 at 2:14 pm

    AHOOO!!!!!! SI BWO IMAM bimukomeranye. Abandi ngo niyishyure itungo ubundi bamurekure. Hari amategeko , nyine n’akurikizwe. IKOSA YARIKOREYE SOSIYETE NYARWANDA. Naho abiha kuvuga ngo umworozi afite ikosa, niba itungo ryamucitse, ubwo ni ikosa? IMAM yagombaga kurisubiza kwanyiraryo, akamwihaniza , ariko ntamwicire itungo. None se we kuki yagiye guseseka umusigiti rwagati mubaturage? Nashyireho uruzitiro. Uwishe inka ahanwe, naho uwishe ingurube ngo niyishyure itungo ubundi bamwihorere? MUBONYE KO IMIBARE IRIMO IZAMUKA. IBI RERO BIGOMBA GUHAGARARA. Kubihagarika ni ugukurikiza icyo amategeko ateganya maze bagahanwa. NAKUNZE KO ABAYISILAMU UBWABO BIVUGIYE KO MURI KOROANI badashyigikira kwica, kugirira nabi ingurube .KURYA INGURUBE KUBASILAMU KIRAZIRA, ARIKO, “KIKAZIRIRIZWA KUYIGIRIRA NABI” BYUMVIKANE NEZA “KIRAZIRA KUYIGIRIRA NABI” NI ITEGEKO KUMUSILAMU GUTABARA INGURUBE IGIHE HARI ABAYISAGARIYE BASHAKA KUYICA BATAGAMIJE KUYIRYA.DORE UKO BABIVUZE:” UNDI ATI:”Islam yaziririje kurya inyama y ingururbe gusa naho kuyigirira neza ni nitegeko uwo mu imam ntabyo azi, tugomba kujya no mubiturage kwigisha neza ubusiramu” murebe comments z’iyi nkuru ku GIHE.COM. Ubwo rero ntakundi, yinjiye mucyaha gihanwa n’amategeko. ABUNZI BIRABARENZE.

    • karake

      February 14, 2022 at 3:14 pm

      Abamuvugira ni bene wabo b’Abaslamu nyine.Idini igira “ubutagondwa”,ntabwo ikwiriye kuba ku isi.Igitangaje nuko Islam bisobanura amahoro !!! Nyamara reba Intagondwa z’Abaslamu zuzuye mu isi: Al Shabab,Hezbolla,Islamic states,etc…
      Bible yerekana neza ko Imana itemera amadini yose.Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga cyane,Yesu yavuze ko Imana yabo ari Shitani.Muhamadi babeshya ko ari intumwa y’Imana,yakundaga intambara n’abagore.History yerekana ko yasize abagore bazwi 9,udashyizemo Inshoreke.Ashinga Islam,yategekaga ko uwanze kuba Umuslamu wese bamwica.Niho bakura ubutagondwa.

    • gatete

      February 14, 2022 at 3:39 pm

      Ubu ni ubutagondwa ntabwo ari amategeko y’Imana dusenga itandukanye na Allah.

  2. Hello

    February 14, 2022 at 2:31 pm

    None se iryo tungo yarisanze mu kiraro ko itegeko rivuga itungo ryororerwa mu rugo?
    Procureur narenganure Imam amufungure yitahire ahubwo uwo muntu uzerereza amatungo abihanirwe.

    • Jean luke

      February 15, 2022 at 9:48 pm

      Uri intagondwa mbi nka imam wishe iyo ngurube. Njye ndabona ntaho mutaniye niyo ngurube mwishe

  3. Rib

    February 14, 2022 at 3:00 pm

    Njyewe mbona rib ntazi ibyayo kbs ese abunzi bazakora iki gereza mwarazujuje akantu kose rib nugufungaaaaa nzaba mbarirwa nonese ntabwo abunzi bamuhana akishyura itungo ryabandi agashyiraho nindishyi yakababaro mbega mwebwe nuguhombya keta igaburira abarya badakora pe

    • gasare

      February 14, 2022 at 5:28 pm

      @ Rib,nawe uri Umuslamu??? Amategeko ateganya ko afungwa imyaka 5,wowe ugashaka ko bamujyana mu bunzi?? Intagondwa z’Abaslamu zikwiriye kunyongwa.Kimwe n’abitwa Abakristu bicana,barwana,biba,barya ruswa,basambana,etc…Abo bose Imana ikwiye kubakura mu isi.

      • Fernandel

        February 14, 2022 at 9:55 pm

        Uwishe ababi yamaze abeza kandi urucira mukaso rugatwara nyoko cyangwa nyoko wanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI