Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Akarere ka Rubavu kiyemeje gufasha abafite impano z’ubuhanzi

Mu rwego rwo gushyigikira impano zitandukanye zishingiye ku buhanzi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye gufasha abafite impano z’ubuhanzi mu buryo bufite ireme kandi burambye, ni mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro no kumenyekanisha isura y’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko bagiye gufasha impano z’abahanzi

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko hari umufatanyabikorwa ugiye gufasha Akarere gutoranya abanyempano bashoboye maze bafashwe kubyaza inyungu impano zabo.

Mayor Kambogo avuga ko nk’ubuyobozi bwiteguye gutera ingabo mu bitugu abahanzi kugira ngo barusheho gutera imbere.

Yagize ati ” Reka Covid-19 igenze macye, nicyo cyari cyaradutindije kugira ngo abantu bahurire hamwe, babanze banarebe nimba ibintu bari gukora bifite ireme mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko hari inkunga igenewe gufasha abahanzi, izanyuzwa mu mufatanyabikorwa bungutse mu rwego rwo kuzahura uruganda rw’imyidagaduro muri kariya Karere k’ubukerarugendo.

Adaciye ku ruhande, Mayor Kambogo  avuga ko biyemeje gutera ingabo mu bitugu abahanzi kugira ngo bishimangire ko Rubavu ari igicumbi cy’imyidagaduro.

Ati “Niyo gahunda y’Akarere yo gushyigikira abahanzi, ni ukureba nimba igikorwa gifite ireme kandi mu buryo burambye, nibyo umufatanyabikorwa azadufasha.”

Ku bijyanye n’imyidagaduro, Mayor Kambogo avuga ko i Rubavu biri kujya mu buryo bitewe n’uko abaturage bakomeje kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta zo kwirinda Covid-19.

I Rubavu amazi y’i Kivu akaba yarafunguwe ku bashaka koga ariko bamaze gufata inkingo za Covid-19.

Siporo rusange nayo yongeye gufungurwa aho abantu ku cyumweru bahurira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bakanonora imitsi.

Ibitaramo by’abahanzi nabyo biri gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mayor Kambogo avuga ko muri siporo bafite gahunda yo gushakisha impano mu mikino itandukanye, kugira ngo bagemurire igihugu abakinnyi kandi bashoboye. Hamaze gusinywa amasezerano n’umufatanyabikorwa uzabafasha kunoza iyo gahunda.

Ni kenshi urubyiruko rwiganjemo abakora ubuhanzi bumvikanye bitotombera kuba Akarere ntacyo kabafasha, kenshi rugaragaza ko amafaranga agamije guteza imbere imyidagaduro na Siporo ashorwa mu ikipe ya Etincelles Fc gusa.

Bamwe mu bayobozi b’urubyiruko mu rwego rw’Akarere bashyirwa mu majwi kuba ba ntibindeba no guharanira inyungu zabo bwite. Banengwa cyane ku marushanwa ya baringa bategura agamije kurangaza ko bafasha impano.

Havugwa ikimenyane na ruswa mw’itangwa ry’akazi mu bikorwa by’ubukangurambaga bikorwa n’abahanzi no guhabwa ikiraka mu gususurutsa abitabira imurikagurisha ryajyaga ribera ku nkengero z’i Kivu mbere ya Covid-19.

Abahanzi basaba ko bahabwa umwanya ndetse bagaterwa ingabo mu bitugu bakabasha kubona amikoro yo kubafasha gukuza impano zabo no kumurika Akarere ka Rubavu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI