Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyabihu: Abana 288 bamaze gusubizwa mu ishuri ku barenga 4283 barivuyemo

Mu Karere ka Nyabihu habarurwa abana 4283 bataye ishuri  mu gihe muri abo, 288 bamaze kurigarurwamo. Zimwe mu mpamvu zisobanurwa  na bamwe mu babyeyi zibatera  kuva mu ishuri, harimo ubukene  bwo mu muryango.

Ibiro by’Akarere ka Nyabihu

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu batangaza imiryango yabo yibasirwa  n’ubukene, bagahitamo kujya gukorera amafaranga mu birombe bicukurwamo imisenyi,  ahatwikirwa matafari n’ahandi .

Umwe yagize ati “Ugeze mu isoko hano, usanga abana benshi barabaye abajura kandi barahoze ari abanyeshuri.Turasaba ngo ubuyobozi bubishyiremo imbaraga kuko hari ababyeyi batabifitemo ubushake.”

Undi na we yagize ati “Hari abana bafite kuva ku myaka itanu kugera ku icumi,usanga bavuga ngo izi ni za Marine (avuga abana baba ku muhanda) , mu masoko,mu dusantere,hari abirirwa mu birombe, hari abirirwa mu majumbure,mu cyayi,abikorera amatafari.Turasaba leta ko badukorera ubukangurambaga.”

Bamwe mu bana bataye ishuri, bo bavuga ko ahanini byatewe no kuba hari bamwe batewe inda bakiri bato bakanirwa guhuza ishuri no kurera.

Umwe ati “Hari igihe umuntu avuga ati ngwino nkujyane ahantu, ndaguha amafaranga menshi.”

Undi na we ati “Ubwo naba narabyaye umwana nkajya kwiga, nkamuhahira gute?”

Abandi basobanuro ko kubera imibereho mibi baba babayemo mu miryango, babura ibyo kurya bagahitamo kujya gukorera amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, auvuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abana bataye ishuri bose barisubizwemo.

Ati “Tumaze icyumweru hakorwa ubukangurambaga bwo kuzana abana bataye ishuri bose., usanga abenshi ari babandi bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange (Tron Commun), atatsinda agahita aterera iyo.Hanagaragaramo abana bakoze ikizamini cy’umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, atatsinda akagira U,agahita agenda.

Ubu ngubu hashyizweho n’uburyo twese n’inzego dukorana, tugakora igikorwa  duhuriyeho, tukajya dushakisha abo bana.”

Mu Ntara y’Iburengerazuba akarere ka Nyabihu kabarizwamo,mu ntangiriro z’igihembwe cya mbere habarurwagamo abana 21 779 batigeze basubira ku ishuri.

Nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe bwo kugarura abana mu mashuri, benshi basubijweyo ndetse kuri ubu  abana 11.198 nibo batarasubirayo.

 

Iki kibazo cyarahagurukiwe…

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB,Dr Usta Kayitesi,ubwo kuwa 10 Gashyantare 2022, yari mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabye abanyamadini ndetse n’izindi nzego zitandukanye kugira uruhare nu gushakira hamwe  igisubizo cyatuma abana badata ishuri.

Yavuze ko Abanyamadini bagira uruhare runini ku burezi mu Rwanda bityo ko badakwiye kureberera ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ati “Ubu murumva hari umuntu ukwiriye kutubwira aho abana bari kurenza umushumba wabo,hari umuntu  watubwira aho abana bataye ishuri kuruta itorero? Kuva mu kiburamwaka kuzamuraka, baba bari mu mashuri y’amadini n’amatorero.”

Uyu muyobozi yavuze ko hejuru ya 56% y’amashuri ari mu Rwanda ari ay’amadini n’amatorero bityo ko bakwiye kugira uruhare mu gukumira ikibazo cy’abana bata ishuri nk’ababareberera umunsi ku wundi.

Ikibazo cy’abana bata ishuri ni kimwe mu byo Uturere dutandukanye   two mu gihugu twahagurukiye, aho hirya no hino hari gukorwa ubukangurambaga bushishikariza abana bataye ishuri kurigarukamo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo:RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND\UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI