Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kamonyi: Abantu 23 bafatiwe mu kabari k’urwagwa nta bwirinzi bwa Covid-19

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi kuwa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022, yafashe abantu 23 bari mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Aba uko Ari 23 bafashwe mu saha ya saba z’amanywa, bafatirwa mu Murenge wa Runda,Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi, bateraniye mu kabari begeranye cyane, nyiri akabari nta ruhushya yari afite rumwemerera gucuruza.

Nyiri akabari, Ntezimana Gerard w’imyaka 39 Ari mu bafashwe .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , SP Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage mu guhanahana amakuru.

Yagize ati” Twakiriye amakuru aturutse mu abaturage bavuga ko mu kabari ka Ntezimana hateraniye abantu barimo kunywa inzoga ndetse barimo no gusakuza cyane. Abapolisi bahise bajyayo basanga muri ako kabari hateraniye abantu benshi barimo kunywa urwagwa rwa kinyarwanda barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, nyiri akabari nta cyangombwa yari yarahawe kimwemerera gufungura ako kabari nk’uko amabwiriza abiteganya muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.”

SP Kanamugire yaburiye abantu bagifite imyitwarire itari myiza yo kurenga nkana ku mabwiriza ya Leta yo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yabibukije ko icyorezo kitarangiye,anashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 batanga amakuru igihe babonye abarenze ku mabwiriza.

Abafashwe bajyanywe ku biro bya Polisi sitasiyo ya Runda kugira ngo baganirizwe ku ngaruka n’ububi bw’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo barusheho kukirinda.

Banapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, bashyikirizwa inzego zibishinzwe bacibwa amande.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo:RNP

TUYISHIMIRE RAYMOND\UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI