Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi HC yageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’Intwari itsinze APR HC

Ikipe y’Akarere ka Gicumbi y’umukono w’intoki Gicumbi Handball Club yageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’Intwari mu mukino w’intoki wa Hand Ball itsinze ikipe ya APR HC ibitego 39 kuri 26.

Bamwe mu bakinnyi ba Gicumbi HC bayifashije kugera kuri finali

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga imikino ya  ¼ na ½ mu marushanwa y’Intwari (Heroes Tournament) mu mukino w’intoki wa Hand Ball, aho Gicumbi HC yahatambutse yemye.

Mu mikino ya ¼ Gicumbi Handball Club yacakiranye na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuhanga (UR CST), gusa Gicumbi HC yaje kuba ikatisha itike ya ½ ku bitego 32 kuri 14.

Muri ½ Gicumbi HC yahuye na APR HC maze nayo iyisezerera ku bitego 39 ku bitego 26 bya APR HC. Gicumbi HC iba ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba kuri iki Cyumweru, aho izakina n’ikipe ya Police Handball Club.

Umukino wa nyuma ukaba uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 13 Gashyantare 2022, aho ubera kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali. Amarushanwa y’Umunsi w’Intwari (Heroes Tournament) yatangiye ku wa 5 Gashyantare 2022.

Ikipe ya Gicumbi HC yasoje imikino y’amatsinda iyoboye itsinda nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, harimo UR Nyagatare yatsinze ibitego 31 kuri 12, UR Rwamagana yatsinze ibitego 25 kuri 12 na Nyakabanda HC yatsinzwe ibitego 20 kuri 12.

Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hatangirijwe umukino wa Handball mu Rwanda mu mwaka w’ 1983, aho uyu mukino watangijwe mu bigo  bya Groupe Scolaire De La Salle Byumba na Ecole Normale Zaza . Utangizwa n’umudage Friedhelm Elias, ari naho wavuye waguka no mu bindi bice by’igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Grace Musanabaganea

    February 13, 2022 at 2:40 pm

    Gicumbi oyeeeeeeeeeeee
    Komeza wese imihigo Gicumbi yacu nziza, Gicumbi cy’intwari, Gicumbi cy’,umuco, Gicumbi cyintsinzi ………. .
    Gicumbi ku isonga , tugufatiye iryi buryo, icyi ni igihe cyawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI