Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Siniyumvisha ko umwaka ushize ntakubona- Umwana wa Gen.Musemakweli umaze umwaka yitabye Imana

Umwana wa nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana umwaka ushize, yibutse umubyeyi we avuga ko atiyumvisha ko umwaka ushize atarongera kumubona.

Ubwo nyakwigendera yashyingurwaga tariki 19 Gashyantare 2021

Tariki 12 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli wari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda witabye Imana tariki 11 Gashyantare, 2021.

Ni inkuru yashenguye Abanyarwanda benshi kubera uruhare rukomeye uyu wari umusirikare mukuru yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Urujeni Musemakweli akaba umwana wa nyakwigendera, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare yashyize ubutumwa kuri Twitter, yibuka umwaka ushize umubyeyi we yitabye Imana.

Yagize ati “Siniyumbisha ko umwaka ushize ntarongera kukubona Papa. Kubera impamvu zimwe, umwaka wose unyeretse ko witahiye.”

Urujeni Musemakweli yakomeje avuga ko atazibagirwa uburyo umubyeyi wabo yababereye uw’ingenzi.

Ati “Ndagushimira kuri buri kimwe cyose wantoje, indangagaciro zo kwihangana no guca bugufi, kuba inyangamugayo no kutikunda. Ubuzima bwawe bwose wabubayemo uri inyangamugayo, warakoze kunyigisha buri kimwe cyose nzi kandi nzakomeraho.”

Urujeno yasoje ubu butumwa bwe yifuriza umubyeyi we gukomeza kuruhukira aheza, ati “Ndagukunda cyane.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri uyu butumwa, bifurije Urujeni gukomera mu bihe bitoroshye bwo kwibuka umubyeyi we.

Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yagize ati “Ndamwubaha. Iteka iyo twahuraga yampaga impanuro, akambwira amateka y’urugamba rwaranzwe no kwiyoroshya ndetse n’umutima wa kimuntu.”

Uwitwa Potien Bizimungu na we yagize ati “Intwari ntizipfa zicyura igihe muvandi. Mission Rurema yamwoherereje mu isi yayisoje gipfura yigira kuvuga amacumu nk’intwari itabarutse ku rugamba. Twizeye kuzakomeza kubona u Rwanda rwiza yarwaniye.”

Lt Gen Jacque Musemakweli wari umwe mu basirikare bakuru mu Rwanda wanigeze kuyobora itsinda ry’ingabo rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu, yagize imyanya inyuranye mu ngabo z’u Rwanda nko kuba yarigeze kuba akuriye urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare ubundi aba uwungirije umukuru w’umutwe w’abasirikare barwanira mu kirere, anaba umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi, ndetse n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Yitabye Imana tariki 11 Gashyantare 2021, azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Umwana wa Musemakweli yavuze ko umubyeyi we yahaga ibyishimo umuryango we

Ubwo umuryango we wamusezeragaho bwa nyuma

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. gatera

    February 12, 2022 at 2:44 pm

    URUPFU,ni inzira ya twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana cyane,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Ntitukishinge abavuga ko upfuye aba yitabye Imana.Siko bible ivuga.Ahubwo ivuga ko upfuye yiberaga mu by’isi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI