Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyamagabe: Urubyiruko rwahawe akazi ko gusana imihanda rurashima Leta

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, rurashima kuba rwarahawe akazi mu mushinga wo gufata neza imihanda y’ibitaka mu buryo bwo kubungabunga iyo mihanda kugira ngo irusheho kunoza imigenderanire n’imihahiranire.

Uru rubyiruko ruvuga ko iyi gahunda igamije kubafasha kurushaho kwiteza imbere

Iyi gahunda yo guha akazi ko kwita ku mihanda mihahirano (Feeder roads) ku rubyiruko rwibumbiye hamwe iri gukorwa hirya no hino mu gihugu

Abo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko ari amahirwe bahawe n’ubwo ibintu byose bisaba gushyiramo imbaraga n’ubumenyi.

Rukazambuga Pacifique uhagarariye Kampani ya RUBI Contractors Ltd, iri gukora umuhanda uherereye mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko uyu mushinga ujyanye no gufata neza imihanda y’ibitaka ari amahirwe urubyiruko rwahawe.

Yagize ati “Ni umushinga wari usanzwe ukorwa ariko bavuga ko bagomba guha amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bagakoresha ubumenyi bwabo, twarabyishimiye cyane.”

Rukazambuga avuga ko kuba Leta yarabagiriye icyizere ari amahirwe akomeye yo kububakamo kuzaba ba rwiyemezamirimo bapiganira n’andi masoko.

Ati “Ni inyungu rusange ariko turashimira Leta yadutekerejeho ko dufite imbaraga nk’urubyiruko.”

Uru rubyiruko ruvuga ko mu gutangira bari bafite imbogamizi z’ibikoresho, ariko Leta ikaba yaragiye ibafasha mu kubona uburyo bwo kubona imashini zitsindagira imihanda kugira ngo irusheho kugira ireme.

Rukazambuga avuga ko nka rwiyemezamirimo wiyemeje gukora akazi agomba kukanoza kugira ngo imihanda ibungwabungwe.

Rukazambuga Pacifique uhagarariye RUBI Contractors Ltd iri gusana umuhanda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe akazi ko gusana imihanda ruvuga ko bishimira aka kazi, umunsi ku munsi babona impinduka mu mibereho yabo.

Nsabimana Theogene ukomoka mu Murenge wa Musange avuga ko iyi Kampani ya RUBI Contractors Ltd itaraza gukorera muri uyu Murenge urubyiruko rwari mu bwigunge kubera ubukene ariko ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.

Yagize ati “Tumaze guhembwa amezi abiri, yasanze mfite intama imwe ariko ubu maze kugira Intama ebyiri, iyi mirimo yaje mu Murenge ikenewe.”

Mukadusenge Leoncie nawe avuga ko mbere y’uko abona akazi yari abayeho mu bukene nta kintu na gito yari afite.

Ati “Ubu naguzemo Ihene imaze kuba nkuru, muri rusange ndashima ubuzima bwarahindutse.”

Kugeza magingo aya Kampani ya RUBI Contractors Ltd ikoresha abakozi 48 mu Murenge wa Musange.

Ubwo yatangizaga iyi gahunda yo guha akazi ko kwita ku mihanda mihahirano (Feeder roads) ku rubyiruko rwibumbiye hamwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, RoseMary Mbabazi, yasabye urubyiruko gukorana umurava bakimakaza umuco wo kwizigamira hagamijwe ishoramari.

Mu rwego rwo kongerera uru rubyiruko, Ikigega BDF gitera inkunda imishinga y’abagore n’urubyiruko rwatanze inguzanyo z’ibikoresho  nk’ingorofani n’imashini zitsindagira imihanda. Izi nguzanyo zikazishyurwa buhoro buhoro kandi hakishyurwa 75% gusa andi akaba inkunga.

Gufata neza imihanda y’ibitaka y’imihahirano ni gahunda izamara imyaka itatu, aho yatangijwe muri Nyakanga 2021 ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abandi bafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, BDF, RTDA n’abandi bafatanyabikorwa.

Urubyiruko ruvuga ko ari amahirwe rwahawe yo kubategura kuzavamo ba rwiyemezamirimo bapiganira amasoko akomeye mu gihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI