Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: Abakobwa beza 29 bahawe PASS mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022

*Noella wamenyekanye nka Fofo muri Papa Sava na we yagerageje amahirwe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo hasojwe amajonjora yo gushaka abakobwa bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho ijonjora ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa 29 bazasanga abandi batoranyijwe mu Ntara zose.

Aba ni bo batambutse i Kigali

Abakobwa biyumva mu bwiza no mu bumenyi rusange bitabiriye iri jonjora rya nyuma aho muri Kigali hatoranyijwe abakobwa beza 29 mu bagera ku 117 bitabiriye irushanwa.

Muri rusange hari hiyandikishije abakobwa 191.

Abakobwa batoranywa bariyongera kuri 41 babonye PASS mu Ntara z’Igihugu, barimo 9 mu Majyaruguru 9 mu Burengerazuba n’abandi 9 mu Majyepfo n’Intara y’Iburasirazuba yatambutsemo 14.

Mu bari bagerageje amahirwe barimo Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo umukinnyi wa filime nyarwanda izwi nka Papa Sava na Seburikoko, nimero 28 niyo yari yahawe akanama nkemurampaka kamuhaye NO ebyiri na YES imwe, aba avuyemo gutyo.

Abakobwa 117 ni bo bari bitabiriye i Kigali

Fofo ari mu batahiriwe babuze PASS

AMAFOTO@MISS RWANDA Twitter

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. kazimbaya

    February 13, 2022 at 3:33 pm

    Ikibazo nuko Ubwiza bw’abagore n’abakobwa butuma benshi biyandarika.Butuma benshi babona ubutunzi,akazi cyangwa promotion binyuze kuli ruswa y’igitsina nkuko Transparency International Rwanda ibyemeza.Gusa bajye bibuka ko bibabaza Imana yaturemye itubuza kwiyandarika.Kandi bikazatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo n’umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka.

    • mahoro jack

      February 14, 2022 at 10:42 am

      Ariko muzatubwire: iri dini ryanyu ryubakiye ku ihahamuka ry’imperuka nta kindi? Ku buryo intero ihora ari imwe, inyikirizo ikaba imwe, ku nkuru iyo ariyo yose? Nta wundi musanzu mugira muri sosiyete utari ukuririmba imperuka???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI