Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

 Huye: Imvura nyinshi yasenye urusengero, umubyeyi n’umwana we bapfiramo

Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Kibingo mu Karere ka Huye, yasanze abantu bari bugamye ku nyubako y’urusengero rwa ADEPR Kibingo, isenya urukuta, rugwira abantu umubyeyi n’umwana we bapfiramo abandi 15 barakomereka.

Uru rusengero rwasenyutse mu gihe rwari rukirimo kubakwa

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye UMUSEKE ko imvura yaguye yasanze abantu 90 muri iyo nyubako bari mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Ati “Inyubako yari kubakwa ngo izabe urusengero yagwiriye abaturage bari bahugamye imvura, nyuma y’uko imvura yari ibasanze bari mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya haza kuba iyo mpanuka.”

Yakomeje ati “Bari nk’abantu 90 muri bo mu gusohoka 15 bakomeretse, bakomerekejwe n’ibikoresho byarimo byubaka aho, harimo n’umubyeyi witabye Imana n’umwana we.”

Ange Sebutege yavuze ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Kaminuza ya Butare CHUB, ndetse n’ibikoresho bigakurwa muri iyo nyubako kugira ngo bidateza impanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Huye yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ari nako ahumuriza abaturage ku byabaye.

Ati “Turakomeza kubihanganisha ku byago byabaye, turakomeza gukurikirana abari kwa muganga uko bahabwa ubutabazi, hanyuma no kureba uko dufata mu mugongo uwagize ibyago no guhumuriza abaturage.”

Amakuru avuga ko usibye kuba iyi mvura yasenye urukuta rw’inyubako y’urusengero, yanangije ibindi bikorwa birimo n’inzu zagiye zangirika muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Huye.

Bivugwa kandi ko imyubakire y’iyi nyubako itari imeze neza ari nayo ntandaro yo kugwa k’urwo rukuta.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI