Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

“Abaturage mukanguke ubutabera ntibugurishwa”, RIB ivuga ku wafashwe yakira miliyoni 1.4Frw ya Ruswa

*Uyu wafashwe yigeze gukora akazi ko “kurwanya ruswa n’akarengane”
*Ruswa yari yemerewe ngo ni miliyoni 10Frw

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry arakebura abaturage kwirinda gutanga ruswa bagura “serivise z’ubutabera”, yabiduatangarije avuga ko mu mugabo wafatanye avance ya ruswa ya miliyoni 1.4Frw.

RIB ivuga ko Karake yari kwakira miliyoni 10Frw ya ruswa

Karake Afrique yafashwe tariki 11 Gashyantare, 2022 RIB ivuga ko yamufatiye mu cyuho yakira ruswa igera kuri miliyoni 1.4Frw ngo yagombaga kuyaha Umucamanza akagira umwere umuburanyi uri mu bujurire.

Uwabafashwe ni Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu by’amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga, ndetse UMUSEKE ufite amakuru ko yakoze ku Rwego rw’Umuvunyi ashinzwe kurwanya ruswa n’akarengane.

Amakuru avuga ko uyu Karake Afrique yagombaga kwakira ruswa ya miliyoni 10Frw ariko afatirwa mu cyuho yakira avance ya miliyoni 1.4Frw.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye UMUSEKE ati “Yafatanywe miliyoni 1.4Frw yari avance ya miliyoni 10Frw. RIB irasaba Abanyarwanda gusobanukirwa ko serivise z’ubutabera zitagurishwa turasaba abantu kuba maso birinda abo bantu bose baza biyitirira imyanya runaka bagamije kugira ngo babakuremo amafaranga (ruswa).”

Avuga ko abo “bakomisiyoneri ba ruswa” RIB isaba abantu kubirinda bakamenya ko serivise z’ubutabera zitagurishwa.

 

Icyo amategeko avuga:

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA gihanwa N’INGINGO YA 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo agihamijwe n’Inkiko ahabwa Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

6 Comments

6 Comments

  1. nyemazi

    February 12, 2022 at 3:50 pm

    Hahaaaaa.Abarwanya Ruswa benshi nabo barayirya !!! Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2021,abaturage 23%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarya Ruswa.Soma Imigani 2:21,22.Uwo niwo muti rukumbi wa Ruswa,akarengane,ubusambanyi,ubujura,intambara,ubwicanyi,…

  2. Rugaju

    February 12, 2022 at 5:22 pm

    Ubu mpita mbabara iyo nibutse uko narenganyijwe murukiko kubera kuburana nabafite amafaranga gusa abacamanza Imana izababaza ubugome bakorera abantu babafungira ubusa bariye ruswa

  3. citoyen

    February 12, 2022 at 8:16 pm

    Uyu mugabo nawe arasetsa rwose. Niba ubutabera butagurishwa se nyine aya mafaranga yari ayiki? Nuko ariwe ufashwe ariko kuba abacamanza bacu baramunzwe na ruswa si ibanga, bizwi na bose.

  4. GSNRÖBE

    February 12, 2022 at 11:06 pm

    IGICUCU GUSA. uko niko baka ruswa? BAGUKANDE KABISA WUMVE. Uzabaze uko abandi babigenza.
    Gusa ibi bigaragaje ko rwose mu bucamanza ruswa ikirimo. Sinzi icyo tuzakora ngo ibi bintu bicike. Hari uwigeze kumbwira ngo nzazane amafaranga ahe umucamanza, ngo n’ubwo yamburaniye neza ntawemenya. Umva naramuhakaniye, cyane ko ntanayo nari nifitiye, kandi byarangiye neza. Hanze aha hari barusahurira mu nduru muri tonde. Hari ukuntu abavoka nabo bashishikariza ababuranyi gutanga ruswa kandi bikarangira aribo bayitwariye. BIRABABAJE. Ariko uyu we yagaciye kabisa.

  5. Habimana Oscar

    February 13, 2022 at 2:44 am

    mwaramutse neza?biratangaje Kandi birababaje cyane kubona umukozi wo mu rukiko rw’ikirenga afatirwa mu byaha bya ruswa!

  6. Nyirangazari

    February 13, 2022 at 7:18 am

    Nizere ko bamuretse akabanza akamaramo kariya ga heineken, ubu Kandi disi wasanga yari yapanze no kwinyensebura muri ziriya cash😭😭😭

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI