Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AWM/ZTCC igiye guhagurukira abakoresha Youtube basebya Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza 

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ijambo ry’ukuri, (Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center), bwasabye   abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube, kureka gukoresha  mu buryo  bunyuranije n’amategeko izo mbuga basebya intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.

Gitwaza avuga ko guhimbaza Imana hifashishijwe ikoranabuhanga bishoboka (Archives)

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze ku wa 9 Gashyantare 2022, yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko  videwo, amafoto, n’indirimbo bya Dr Gitwaza, ari umutungo bwite wayo bityo ko badakwiye kubikoresha batabifitiye uburenganzira, bashaka indonke ndetse no gusebya Intumwa Dr Paul Gitwaza.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Ev.Tuyizere Jean Batiste, yabwiye UMUSEKE, ko hajya gufatwa iki cyemezo ari uko kenshi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye basebya Intumwa Dr Paul Gitwaza bahwituwe ariko bagakomeza kwinangira.

Ati “Twagiye tuganira n’abantu mu buryo butandukanye ariko iyo ubonye abantu batareka gukora ibintu ahubwo bakagenda babikabya, ubereka ko ibyo bakora bifite aho bigarukira, hari amategeko ashobora kubihana.

Tubigize ubu kubera ko abantu ari bwo bari gushaka views, umuntu agashaka kubakira izina ku  bantu bagiye bagira amazina,  ariko basenya ayabo.”

Yakomeje ati “Twabonaga umurimo wacu w’ivugabutumwa, ubuhamya bwacu n’indangagaciro zacu, biri kugenda byangizwa n’abantu bashaka kwiyubakira amazina, turavuga ngo reka tubakangure nubwo twari twarabihoreye ariko hari amategeko abihana.”

Muri iryo tangazo hagaragaramo ko hari abantu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube, bafata umutwe w’inkuru ukaba uhabanye n’ifoto yashyizweho ndetse n’abandi bafata agace gato k’ijambo, bakagata bagambiriye kwangiza isura y’ibyavuzwe n’uwabivuze.

Ev,Tuyizere yavuze ko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari barashyize ku nkuta zabo amashusho n’ibindi basebya Intumwa Dr Gitwza, ko bahawe ukwezi kumwe ngo babe babivanyeho  ndetse ko mu gihe bitakubahirizwa haziyambazwa amategeko.

Ati “Abatazabikora, intambwe ya mbere ni ukuzabaganiriza, uburyo bwa kabiri igihe adashaka kubyumva, buri rubuga rwose rufite abarucunga, abarutangije kandi hari imirongo yashyizweho ngo abantu batabangamirana, kandi AWM/ZTCC ni Minisiteri iri ku Isi yose, hari abanyamategeko bacu, hari abashinzwe ikoranabuhanga.”

Yakomeje ati “Ni bigera ku rwego hajyamo gukoresha ibyo  bihangano mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko hakazamo ibigize icyaha, ubwo tuzitabaza amategeko.”

AWM/ZTCC ivuga ko uyu mwanzuro ugomba gukurikizwa guhera igihe itangazo ryashyiriwe hanze.

Authentic Word Ministry irimo itorero Zion Temple Celebration Center, aho ifite amatorero atandukanye ku Isi ndetse n’ibindi bikorwa birimo n’amashuri.

Kugeza ubu iyobowe n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ari na we wayishinze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW

6 Comments

6 Comments

  1. Mugisha

    February 11, 2022 at 11:10 pm

    bullshit to me

    • karake

      February 12, 2022 at 3:04 pm

      Ninde wamugize Intumwa y’Imana?? Uyu munsi ushatse wese yiyita “umukozi w’Imana”,agamije kurya amafaranga y’abandi no gushaka ibyubahiro.Abaroma 16:18,havuga ko baba ari “abakozi b’inda zabo”.Umuntu wese uvuga ko akorera Imana,nyamara agasaba amafaranga abayoboke be (icyacumi) ntabwo aba ari umukozi w’Imana.Muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuli “gukorera Imana ku buntu”.Niyo mpamvu abigishwa ba Yesu birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.

    • kabanda serge

      February 12, 2022 at 3:21 pm

      Reka mbabwire uburyo Gutwaza atari intumwa y’imana,ahubwo aba yishakira ifaranga,akoresheje akarimi keza.Dore ibintu bitatu yigeze kutubeshya ko Imana yamweretse: 1.Ngo Imana yamweretse ko umuhungu we witwa David uba muli USA azaba president wa Amerika 2. Ngo Imana yamweretse ko u Burundi bugiye kuba Dubai y’Afrika 3.Ngo akiba Kisangani,yigeze KUZURA umuhungu.
      Kubeshya byatumye akira cyane kandi yali umukene nk’abandi bose.

  2. Sisi

    February 12, 2022 at 12:34 pm

    Ngo intumwa y’imana, hahahahahahahaha.
    Harya ngo ni na doctor, hahahaha.

    Icyo ni ikiryabarezi, ntaho kigeze gihurira nibyo mwita imana.

  3. Gatare

    February 14, 2022 at 12:16 am

    Intumwa yimana? kuyobya abantu nokubambura utwo bafite oui.

  4. Rugero

    February 16, 2022 at 8:27 pm

    Uzahere kurijye kuko urumutekamutwe ukabifashwamo na leta.Ibyo uhanura kuki utajya kubihanura iyuturuka? Siwowe wenyine mumaze kugwira.Gusa nyuma ya jenoside abantu bose batayumutwe nubwo wababwira bya bindi tubona ngo mwambure ubusa nsengere ibitsina nabyo babikora.Muri mubuyobe ntakindi ariko murahagarikiwe.So Big Up.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI