Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rwamagana: Abana 4 bariye ibimera byitwa “ibiyege” umwe ahita apfa

Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya inkwi ku mugoroba wo ku wa Gatatu bica ibiyege (bisa nk’ibyobo cyangwa ibyoba), biri mu bwoko bw’ibihumyo bigira ubumara, nyuma baje kubyotsa barabirya maze bamererwa nabi ndetse umwe nyuma arapfa.

Bisaba ubushishozi gutandukanya ibihumyo biribwa n’ibitaribwa

Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 9 Gashyantare 2022 bibera mu Kagari ka Rweru, Umudugudu Birayi.

Abana bariye ibyo biyege ni Uwiragiye Elie w’imyaka 4, ari na we witabye Imana, Ndayishimiye Jean d’Amour  w’imyaka 9 umuvandimwe wa nyakwigendera, Ineza Bertin w’imyaka 5 ndetse na Mujawamahoro Charlene w’imyaka 4.

Amakuru avuga ko abana bagiye  gushaka inkwi mu ishyamba, ariko baza kubona ibiyege barabyica, babijyna mu rugo ku mugoroba batuye inkwi barabyotsa.

Ngo byageze mu masaha ya saa yine z’ijoro (22h00) nibwo umwe mu bana yatangiye gufatwa n’uburwayi bwo gucibwamo, anaruka, ari nako n’undi na we bavukana agaragaza ibimenyetso by’ubwo burwayi.

Nyuma nibwo ababyeyi b’abo bana babwiwe ko bigeze kotsa  ibiyege, bikekwa ko ari na byo byabamereye nabi.

Abo bana uko ari babiri bahawe amata kugira ngo  harebwe ko yakoroshya ubwo burwayi ariko biba iby’ubusa.

Mu masaha ya saa mbili z’igitondo cyo ku wa kane 10 Gashyantare, 2022 umwana umwe muri bo wari urembye yihutanywe kwa muganga ariko ataragerayo ahita apfa.

Ubwo niko n’abandi bana bo mu yindi miryango bari bariye ibiyege bari bameze nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rweru, Giramahoro Janviere, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ndetse ko yanagezeyo ngo arebe ubuzima bw’uko abo bana bumeze.

Yavuze ko kuri ubu abana bari kwitabwaho ku Bitaro Bikuru bya Rwamagana kandi ko ubuzima bwabo buri kumera neza.

Uyu muyobozi yagiriye inama ababyeyi gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana babo kandi bakabajyana kwa muganga mu gihe bagaragaweho uburwayi.

Ati “Ni ugukurikirana abana umunsi ku wundi, tubereka ibizira n’ibitazira. Mu by’ukuri iyo abo bana baza kumenya ko ibiyege bitaribwa, ntabwo baba barabiriye. Kandi umubyeyi iyo abona umwana atangiye gucibwamo agahita amujyana kwa muganga ntabwo ubuzima bwe buba bwarageze aho burangira.”

Kugeza ubu Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kanombe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI