Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Imirimo yo gusana ikiraro gihuza Imirenge 6 yatangiye

Imashini n’abakozi batangiye imirimo y’ibanze yo gusana ikiraro gihuza Imirenge 6 yo mu Ntara y’Amajyepfo n’Intara y’Amajyaruguru.

Imashini n’abakozi batangiye imirimo yo gusana ikiraro gihuza Imirenge 6

Hashize umwaka ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza gisenywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye taliki ya 22 Gashyantare 2021.

Iki kiraro kimaze umwaka kidakoreshwa n’abatwaye ibinyabiziga, gifitiye akamaro kanini abatuye Akarere ka Muhanga, kuko gihuza Umurenge wa Cyeza, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Kayumbu yo mu Karere ka Kamonyi na Ndusu mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abatuye mu Murenge wa Cyeza bavuga ko byabasabaga kuzenguruka bashaka kujya mu Mujyi wa Muhanga, kurangura cyangwa baherekeje abarwayi n’abatwite kwa Muganga iKabgayi.

Rudasingwa Janvier ati ”Umuntu utuye mu rugabano rwa Kiyumba na Kabacuzi, yazengurukaga agakoresha igihe kinini n’amafaranga menshi.”

Uyu muturage yavuze ko kuba imirimo igiye gutangira bizorohera abatwara ibinyabiziga kugera mu Mujyi wa Muhanga vuba, bikanafasha abashaka gusubirayo.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore yabwiye UMUSEKE ko imirimo y’ibanze yo gusana ikiraro itangiye, kuko isoko ryamaze gutangwa.

Yagize ati ”Nibarangiza gusana ikiraro, imodoka Nini(Bus) irahita itangira gutwara abagenzi.”

Nzabonimpa yavuze ko  amateme 9 yo muri uyu muhanda agera ku 8 muriyo yarangije gusanwa, akavuga ko iki kiraro aricyo cyari gisigaye gukorwa.

Mu Kiganiro UMUSEKE uherutse kugirana n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu cyumweru gishize, yavuze ko mu mishinga minini berekejeho umutima harimo no gushyira kaburimbo muri uyu  muhanda ubahuza n’Intara y’Amajyaruguru, Hakiyongeraho gusana ikiraro cya Takwe.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, twifuje kumenya ingano y’amafaranga iki kiraro kizuzura gitwaye, Ubuyobozi bwa  RTDA n’igihe imirimo yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda izatangira, butubwira ko nta makuru bushobora gutangaza, keretse Umunyamakuru abanje kwandika abisaba bikanyuzwa kuri E-mail y’ikigo.

Ikiraro cya Takwe cyasenywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuwa 22 Gashyantare 2021

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI