Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kamonyi: Gitifu Bahizi yimuriwe mu Karere ka Ngororero

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel wari umaze imyaka 16 kuri uwo mwanya yahawe ibaruwa imwimurira mu Karere ka Ngororero.

Bahizi Emmanuel

Gitifu Bahizi Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko akimara kubona inyandiko imwimurira mu Ngororero yabyakiriye neza.

Yagize ati: ”Iyo umukozi ahawe ubutumwa agomba kubusohoza jye nabyakiriye neza ni ibisanzwe ngiye gukomeza inshingano.”

Bahizi yavuze ko bahinduranyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero  Abiyingoma Gérard  wari umaze imyaka irenga 2 kuri uwo mwanya.

Bahizi Emmanuel  yagiye kuri uwo taliki ya 08 Ukuboza, 2006.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse kwimurira muri Rulindo Gitifu w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace ahinduranya na mugenzi we Biziyaremye Al Bashir mu mpera y’umwaka ushize wa 2021.

Bahizi Emmanuel yahinduranyije na mugenzi we Abiyingoma Gérard wari umaze imyaka irenga 2 mu Karere ka Ngororero.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

4 Comments

4 Comments

  1. Flo

    February 11, 2022 at 2:44 pm

    Mukosore:Gitifu Ignace K.wari uwa Muhanga District yimuriwe mu karere ka Rulindo ntabwo ari mu karere ka Gakenke.

  2. Sebihe

    February 11, 2022 at 6:50 pm

    Akazi akamazemo igihe,azareke n’abandi bamusimbure.

  3. MUJYANAMA

    February 11, 2022 at 7:51 pm

    Umva SEBIHE nawe ra, none se wowe, wakwikuraho umukozi nkuyu ufite uburambe, maze ukazana INSORESORE ZIRANGIJE KAMINUZA AKO KANYA ? Ubwo se waba ushaka umusaruro, cyangwa ubunyamabangwa bw’AKARERE WAGIZENGO NI ICYIGO CY’AMAHUGURWA AHORAHO. Ubwo ari COMPNY YAWE wahitamo ukirangiza amashuri, cyangwa ufite uburambe kukazi. NI UBUSWA BUKABIJE KWIRUKANA UMUKOZI UFITE UBURAMBE MU KAZI, UKAZANA UMWANA UKIRANGIZA AMASHURI. U Rwanda rukeneye umuvuduko mu iterambere ryihuse. Nta munota, nta n’ISEGONDA tugomba guta; COVID 19 idusubije inyuma, ifaranga ryacu RYARINDIMUTSE ugereranije n’ay’IBIHUGU DUTURANYE, Ku USD na EUROS byo ni agahomamunwa, nawe ngo urashaka abana baza kwiga kuyobora. UZABAZANE MURI COMPANY YAWE. KANDI LETA IKUNDA GUKORA AYA MAKOSA. Ndavuga guhagarika abafite uburambe nta mpamvu ifatika, ikazana abana bakirangiza. Wagera iyo muri za USA n’IBWOTAMASIMBI , ugasanga 70% by’abari mu kazi ni abantu bakuze, bazi icyo gukora. NGIBYO IBYO BITA STABILITE muri ADMINISTRATION. Bituma bagira administration y’umutamenwa. NAWE NGO GW’IKI?

  4. lg

    February 11, 2022 at 8:23 pm

    Sabine ikirebwa ninshingano umuntu ahabwa nuko azisohoza none ngo aveho hajye hundi ubwose abaye afite ibitekerezo nkibyawe !!ahubwo Bahizi akwiye kuba Meya wa karere kuko yerekanye ko ali umukozi udasanzwe ushoboye akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI