Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yahaye Papa Francis Impano

Nyina wa rutahizamu wa Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo Dolores Aveiro yahuye na Papa Francis amuha impano y’umupira uriho izina ry’umuhungu we.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022 i Vatican aho Papa aba.

Uyu mubyeyi akaba yahaye impano y’umupira (Jersey) ya Cristiano Ronaldo y’igihugu cye cya Portugal, ibintu byatunguye Papa Francis.

Nyina wa Cristiano abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “amarangamutima adasanzwe. Urakoze cyane Papa Francis. “

Benshi bakaba babihuje no kujya gusabira umugisha umuhungu ngo yongere abone izamu cyane ko amaze imikino 5 nta gitego. Kuva yagera muri Manchester United amaze kuyikinira imikino 25 akaba amaze kuyitsindira ibitego 14.

Ku wa Gatatu Umushumba wa Kiliziya yahaye amahirwe abari baje kumureba kubonana na bo ubwo yabageneraga ubutumwa.

Umubyeyi wa Ronaldo yakoze ibishoboka ngo ahe impano Papa Francis kandi iyo mpano akazahora ayibuka.

Uretse kuba mu kabati Papa yarabitsemo umwambaro wa Ronaldo uriho n’imikono yasinyeho, anabitse uwamukeba we w’ibihe byose Lionel Messi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

6 Comments

6 Comments

  1. semahe gedeon

    February 11, 2022 at 8:49 am

    Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4. Mu gihe bigisha ko Paapa ari Nyirubutungane,bible ivuga ko “nta ntungane ibaho,keretse Imana yonyine”.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,nabyo abantu babyibazaho.Bible ivuga ko Imana yonyine ariyo Nyirubutagatifu.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Bibabaza Imana cyane.

  2. karekezi jotham

    February 11, 2022 at 9:19 am

    @ Semahe,jya umenya ko amadini menshi avuka aba ashingiye ku kinyoma.Nkuko ubivuga,ntabwo Petero yigeze aba Paapa.Ni ibintu bahimbye kugirango idini ryemerwe.Urundi rugero,bavuga ko Muhamadi ari intumwa y’Imana.Nta kintu na kimwe kibyemeza.Ikindi kandi,ntabwo umuntu nka Muhamadi wakundaga intambara n’abagore yaba intumwa y’Imana.Nkuko History ivuga,igihe yapfaga yasize abagore be 9 b’abapfakazi.

  3. ribera john

    February 11, 2022 at 10:33 am

    Tekereza ko bahimbye ko Petero yapfiriye I Roma!!! ndetse bakaba berekana n’imva ye!!!Ariko nyine ni ikinyoma kigamije kwamamaza idini.Bibabaza imana.

  4. makenga silas

    February 11, 2022 at 1:09 pm

    Ko utavuze ukuntu Abaslamu bavuga ko inzu yitwa Kaaba iba I Maka yubatswe na Adamu??? Bakavuga ko Abrahamu yagiye gutamba Ismail wari afite nyina w’umwarabu witwaga Agar?Nyamara bible ivuga ko Abrahamu yagiye gutamba Isaac.Idini yigisha ibinyuranye na bible,Imana ntiyemera.Hamwe n’abayoboke bayo.

  5. Kamana

    February 12, 2022 at 11:57 am

    Murasetsa cyane, kuki bibarya kuba Kiliziya Gatolika iyobowe na Papa mu ruhererekane rurerure kuva yashingwa. Ntidukwiye kwibaza niba Petero yarabaye Papa wa 1 cg oya, reka ahubwo turebe ubutumwa bwiza Kiliziya yamamaje ibukuye ku Ntumwa za Yezu nyuma yuko asubiye mu ijuru. Kiliziya yagaragaje ko ari rwa rutare koko kuko kuva yatangira yarwanyijwe iranahemukirwa ariko ntiyasenyutse, ibyo ni ubuhamya buri wese yibonera neza kandi budasubirwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI