Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Uganda yategetswe guha Congo Kinshasa indishyi ya za miliyoni z’amadolari ku bw’intambara yahateje

Uganda yategetswe kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu.

Perezida Yoweri Museveni (Archives)

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 1998 na 2003.

Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje imfu z’abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa DR Congo.

BBC GAHUZA dukesha iyi nkuru ivuga ko Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n’ibiti bivamo imbahu z’agaciro bizwi nka timber.

DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y’uwo mubare.

ICJ yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika, hagati y’uyu mwaka wa 2022 n’uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Uganda yari yavuze ko za miliyari z’amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri “mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura”.

Izo miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika zikubiyemo: miliyoni 225 z’amadolari y’Amerika z’indishyi ku bantu, miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika z’indishyi ku mitungo yangijwe na miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika z’indishyi ku mitungo yasahuwe.

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: “Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n’ibyangijwe ku mitungo ijyanye n’ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga”.

DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n’abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k’uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y’agaciro.

Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n’ingabo z’u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo – umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini – zikorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri iki gihugu mu guhirika ubutegetsi. Uganda n’u Rwanda byavuze ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo.

Icyemezo cy’uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw’isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC GAHUZA

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. mazimpaka

    February 10, 2022 at 1:44 pm

    Akenshi Intambara zijyana no kwica,gusahura (Looting),gufata abagore ku ngufu,etc…Urugero,abasirikare ba Uganda basize babyaye abana ibihumbi I Kisangani.Mu mwaka wa 70,abasirikare ba Roma basahuye iminyago myinshi bavanye I Yerusalem.Intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Niyo mpamvu nkuko Zaburi 46:9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikure intambara ku isi.

  2. Kurazikubone Jean

    February 10, 2022 at 7:31 pm

    Ibi ni inkuru mbi ku Rwanda! Uganda yagiye muri Kongo ifasha Urwanda rwateye rushakisha abarurwanya. Ibihugu byombi bigezeyo biraharwanira, byica abenegihugu, biransahura. Muri za reports zose havugwamo ibyo bihugu byombi. Gute rero Urwanda rutalyojwe ibyangiritse? Urwanda rwarezwe rwanga kwitaba urukiko yuko rutarwemera. Kongo nayo yarinumiye ariko igitutu ku butegetsi kirahari cyo kuba bashaka ukuntu urwo rubanza rusubukurwa cyanga hakaba urukiko rwihariye. Niba rero Uganda yafashije iciwe ziriya miliyoni, Urwanda rwateraga rushobora kuzacibwa ayikubye inshuro nyinshi. Niyo mpamvu nkeka dukwiye kugenza make mu kwishora mu zindi ntambara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI