Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Mvukiyehe yavuze kuri KNC, yerura ko atazihanganira ushaka kuyobya Abayovu

Perezida wa Kiyovu SC Mvuyikiyehe Juvenal avuga ko iyo perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC iyo aza guca bugufi inzira zikigendwa akamusaba imbabazi atari kumurega ngo ahanwe n’akanama gashinzwe imitwarire muri FERWAFA.

Perezida wa Kiyovu SC yavuze ko atari mubi ku buryo atari bubabarire KNC yasabye imbabazi

Tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA yateranye isuzuma ubujurire ku bihano  byari byafatiwe KNC nyuma yo kuvuga ko Perezida wa Kiyovu Mvukiyehe Juvenal ariwe ugura akanagurisha imikino ibizwi nka “Betting”.

KNC akaba yarahanishijwe gutanga ihazabu y’ibihumbi ijana y’u Rwanda  no gusiba imikino 8 harimo ibiri isubitse nk’uko byari byanzuwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire nyuma yo guhamya no gusebya Perezida wa Kiyovu, ni nyuma y’umukino wari wahuje Gasogi United na Gorilla FC ku munsi wa cyenda wa shampiyona tariki 17 Ukuboza 2021, bikarangira Gasogi itsinzwe igitego 1-0.

Mu kiganiro na Flash FM, Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal avuga ko ikirego yari yarezemo KNC yagombaga gucibwa ihimbi icumi by’amadorali, gusa ngo ntiyigeze ajurira kubera ko yamwegereye bakaganira nubwo amazi yarenze inkombe, gusa ibyo KNC yavuze nta gihamya yabyo.

Ati “Njyewe ndi mushya ku buyobozi bw’ikipe no mu mupira w’amaguru kandi hari intego twihaye y’icyo dushaka kugeza ku ikipe kandi kitagomba kuvogerwa n’uwariwe wese. Mu byo yavuze ko Juvenal asanzwe akora betting, ubu we wabivuze uwabimubaza yabona gihamya? ntiyagakwiye kubihamya. Hari abakwiye kubihamya ahubwo ni ushaka kuyobya Abayovu, uwashaka kutuyobya tumushyira ku ruhande tukamwereka ababishinzwe.”

Mvukiyehe Juvenal akomeza avuga ko Kiyovu SC na Gasogi United bitazakuraho ko zakina imikino ya gicuti kuko ibyabaye ari ikutumva ibintu kimwe kandi kwihanganirana mu mupira bibaho.

Gusa ngo we si umuntu mubi ku buryo umuntu yari bumwegere asaba imbabazi ngo azimwime ariko KNC yabikoze byararenze igaruriro.

Yagize ati “Ntabwo ndi umuntu mubi mu busanzwe, iyo umuntu anyegereye akambwira ati narakubangamiye none uyu munsi ndicuza ibyo nabanaravuze, nkeka ko iyo biza kuba biba bitarageze hariya. Byarabaye ariko biba impitagihe byarageze mu kanama nkemurampaka kagombaga gufata umwanzuro, ariko uyu munsi turi gushaka uko tubigorora. Sianvuga ko hari ibyo dupfa bindi hanze y’umupira.”

Bigendanye n’amategeko ya FIFA agena ibihano kuwasebeje umuyobozi w’ikipe, KNC yari yarezwe kuzahanishwa ibihumbi icumi by’amadorali, gusa kuba KNC yarahanishijwe ibihumbi 100 Frw, Mvukiyehe Juvenal avuga ko nta mpamvu yo kujurira kubera ko bahuye bakaganira bikamukora ku mutima kandi agasanga atari n’umuntu mubi.

Perezida wa Kiyovu SC, Juvenal agaruka ku bibazo by’abakinnyi b’abanyamahanga yavuze ko bose bamaze kuba bagaruka mu Rwanda kandi batangiye imyitozo, gusa Kasongo hari ibyangombwa yabanje gushaka kandi hari icyizere ko agera mu Rwanda vuba.

Juvenal yavuze ko intego ya Kiyovu SC ikomeje ari uguhatanira igikombe kandi bakacyegukana, gusa umukinnyi Bigirimana Abedi agomba kujya i Burayi kuvugana n’indi kipe, ibi bivuze ko umwaka utaha w’imikino azaba atari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Ku kuba Muhoozi Fred wavuye muri Espoir FC hari amafaranga yo kumugura atarahabwa, ibyo ngo ni ibibazo biri hagati y’umukinnyi n’ikipe kandi ibintu bihagaze neza. Naho Nizeyimana Djuma wanyuze muri Kiyovu igihe yatekereza kuva muri APR FC agaruka yakakirwa nubwo nta biganiro byo kumugarura bihari.

Muri Kiyovu Sports hari kuvugwa ikibazo cy’imihembere aho abakinnyi bavuga ko ubuyobozi bw’ikipe buri kubakwepa butabaha umushahara w’ukwezi gushize.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI