Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umurambo w’umurobyi wasanzwe mu rugomero rw’amazi

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko yasanzwe mu rugomero rw’amazi ruherereye mu mudugudu wa Nyamagana B mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bikekwa ko yarariho aroba amafi maze akarohama.

Amazi ya Bishya niyo yasanzwemo umurambo wa nyakwigendera

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 umusore witwa Munyentwari Jean Claude wari mu bwato mu mazi menshi ya Bishya akoreshwa mu kuvomerera imyaka, bikekwa ko ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5h30′ a.m) yarohamye muri ayo mazi ntiyashobora kuzamuka kugeza apfuye.

Ubusanzwe nyakwigendera akomoka mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Bihari mu Mudugudu wa Nyagafunzo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uwo nyakwigendera yakoreraga umuntu bakomoka hamwe bakaba bari baraje i Nyanza gukora akazi k’uburobyi.

Nyakwigendera kandi yari acumbitse akaba yari amaze amezi umunani akora akazi k’uburobyi .

Gitifu Bizimana yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye umuntu upfuye ari mu mazi ya Bishya ubuyobozi bugasaba abaturage kwirinda ikintu icyari cyose cyatuma ubuzima bwabo bujya mukaga.

Hifashishijwe Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umurambo uboneka bahita bawujyana ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera aje akurikira undi na we wo mu Kagari ka Runga mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza waketsweho kwiyahura mu rugomero rw’amazi ruvomerera imyaka ngo kubera kudahabwa umunani n’ababyeyi be.

Izi mfu zombi zibaye mu Cyumweru kimwe.

Amazi ya Bishya yasanzwemo umurambo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI