Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Musanze: Urubanza rwa Maniriho ukekwaho kwica Emerence Iradukunda rwasubitswe

Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2022 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwasabye urukiko ko urubanza rwa Maniriho Jean de Dieu, ukekwaho ibyaha birimo gusambanya n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukuramo inda n’ubwicanyi byakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 17, ko rutakongera gusubikwa kuko byaba ari ugukereza urubanza.

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko

Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya saa tatu, aho uregwa yari muri Gereza Nkuru ya Musanze  kuko yaburanishwaga hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ubwo Umucamanza yari amaze gusoma umwirondoro w’uregwa ari we Maniriho Jean de Dieu, yahise anavuga ko umwunganizi we atabashije kuboneka ku mpamvu yatanze ko hari urundi rubanza yagiyemo i Kigali ndetse agaragaza nomero yarwo.

Maniriho yahise asaba urukiko ko urubanza rwasubikwa kuko atabasha kuburana nta mwunganizi afite, bityo ko barwimurira ku wundi munsi umwunganizi we yamaze kubone.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha babajijwe icyo bavuga ku busabe bw’uregwa kubera ko atabasha  kuburana adafite  umwunganira, buvuga ko bwemera ko urubanza rwasubikwa kuko impamvu zatanzwe zifite ishingiro. Gusa abahagarariye Ubushinjacyaha basaba Urukiko ko uru rubanza rutazongera gusubikwa kuko byongeye byafatwa nk’impamvu yo kurukerereza ku mpamvu bise ko yaba ari nko guha agaciro imanza zimwe izindi ntizigahabwe.

Maniriho yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2020

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwagaragaje ko ari uburenganzira busesuye ku regwa kuburana afite umwunganizi, ndetse ko n’uwunganira Maniriho impamvu yatanze zifatika rutegeka ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 08 Werurwe, 2022.

Maniriho Jean de Dieu yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2020, aho akekwaho gusambanya Iradukunda Emelance w’imyaka 17 akanamutera inda, nyuma akaza kugerageza kumufasha kuyikuramo bikaza kurangira anamwishe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/musanze-umugabo-ukora-kwa-muganga-yafunzwe-akekwaho-kwica-iradukunda.html?fbclid=IwAR02iOu3QYX7w7xtCY6dg2UfRFz8ONWd9JUi7RtvkNeGNPazuh2xvYxpfDc

Ubwo Maniriho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko ibyaha akurikiranyweho byakozwe ku wa 28 Ukwakira, 2020, aho ngo uregwa yapimye Iradukunda agasanga atwite, nyuma agatangira kugerageza kumukuriramo iyo nda mu bihe bitandukanye, ndetse ngo yabanje kumuha amafaranga ibihumbi 60 ngo ajye kuyikuriramo i Kigali, ariko aza kuvayo atabikoze.

Nyuma ngo yaje kumuha andi agera ku bihumbi 50Frw ngo ajye kuyikuriramo i Kisoro nk’uko ngo yabyiyemereye imbere y’Ubugenzacyaha ubwo yabazwaga akimara gufatwa.

Uregwa yahakanye ibyaha byose aregwa ndetse anasaba Urukiko kutazaha agaciro inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha  akimara gufatwa ngo kuko yabajijwe ari mu bihe yise ko atari byiza, ndetse na bimwe mu bikoresho byabonetse iwe ubwo inzego zibishinzwe zamusakaga akimara gufatwa birimo inyundo, imigozi ya mushipiri isa n’iyari iziritswe mu ijosi amaboko n’amaguru by’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima, umukeka uriho amaraso n’ibindi.

Bikekwa ko ibyo byabonetse bifitanye isano n’urupfu rwa Iradukunda, Maniriho yasobanuye ko yari asanzwe abifite iwe ntaho bihuriye n’urupfu rw’uyu mwana.

Urubanza mu mizi kuri uru rubanza ruzaba ku wa 08 Werurwe, 2022 saa mbiri za mu gitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/musanze-umukobwa-wimyaka-17-bamusanze-mu-murima-yishwe-aboshye-maguru.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Umwanditsi Joselyne UWIMANA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI