Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi ba Arsenal Pires na Parlour

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye Robert Pires  na Ray Parlour abanyabigwi bakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bari bamaze iminsi bazenguruka u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi ba Arsenal Robert Pires na Ray Parlour

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Gashyantare 2022, mu biro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro ku Kacyiru, nibwo aba bakinnyi b’umupira w’amaguru bakanyujijeho muri Arsenal bakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Nk’uko Byatangajwe n’urukutwa rwa Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, Robert Pires na Ray Parlour bahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame baraganira, aba banyabigwi bakaba bari baherekejwe n’imiryango yabo.

Robert Pires na Ray Parlour bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’iki Cyumweru baje gusura u Rwanda mu bufatanye rufitanye n’ikipe ya Arsenal buzwi nka Visit Rwanda, aho iri jambo rinambarwa ku myenda y’iyi kipe ikina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’Ubwongereza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Robert Pires na Ray Parlour babanje gusura imirima y’icyayi hafi na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, aho banafashe akanya ko gusarura ku cyayi cy’u Rwanda gihingwa muri aka gace k’amajyepfo y’u Rwanda. Ni nyuma yo gusura ibyanya nyaburanga binyuranye nka Pariki ya Nyungwe.

Umunyabigwi Robert Pires na mugenzi we bavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda bahabonye ibintu byinshi byiza kandi bishimishije, bagashimangira ko kubera ubufatanye bwa Visit Rwanda ijambo ryanditse ku mwambaro wa Arsenal byatumye igihugu kimenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bari babanje gusura imirima y’icyayi cy’u Rwanda

Bagahamya ko ubu bufatanye ari nk’impano kandi ari amahirwe ku Rwanda kuko Arsenal izwi hirya no hino ku Isi bituma n’u Rwanda rumenyekana hirya no hino, gusa ngo n’impano ku mpande zombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, ruhamya ko ubufatanye na Arsenal bumaze gutanga umusaruro ku Rwanda cyane cyane mu kuzamura ubukerarugendo. Ibi bishimangirwa na Kageruka Ariella, ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB.

Ati “Ni byiza kandi turabyishimiye kubera ko bikomeza guteza imbere ubukerarugendo, ishusho nziza y’u Rwanda mu mahanga cyane cyane inyamaswa nziza, imisozi, ibiyaga ndetse n’umuco wacu. Ni ngombwa gufatanya n’abandi mu myanya yose y’Isi kandi byatugejeje ku kumenyekanisha igihugu birenze ibyo twakora twenyine.”

Robert Pires yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’ 2000 kugeza mu 2006 ni mu gihe Ray Parlour we yayikiniye kuva mu 1992 kugeza mu 2004. Bombi bayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza idatsinzwe umukino n’umwe mu mwaka wa 2004.

Robert Pires na Ray Parlour banaganiriye na Perezida Kagame

Robert Pires na Ray Parlour bari kumwe n’imiryango yabo bakiriwe muri Village Urugwiro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI