Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyagatare: Umuturage yagaragaje akarengane yagiriwe na Gitifu ngo “Yibye Isake”

*Yabwiwe ko ushaka urupfu asoma impyisi, nta muntu uburana n’umuyobozi.
*Gitifu avuga ko uyu muturage agamije kumuharabika 

Basanganira David utuye mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Rugari, Umudugudu w’Urumuri mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yakorewe akarengane n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Bandora Emmanuel, kuri ubu uri mu Murenge wa Karangazi, ubwo yakekwagaho kwiba isake akaza gusabwa kuyishyura ariko nyuma yaboneka ntasubizwe amafaranga yayitanzeho.

Umuturage avuga ko yabeshyewe kwiba Isake ya Gitifu igasangwa ku muturanyi.

Ikibazo uko giteye…

Uyu muturage avuga ko ubwo mu mwaka wa 2019, mu Mudugudu wa Rebero yari atuyemo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wahoze ayoboye Umurenge wa Mimuri, Bandora Emmanuel wari umuturanyi we, kuko amarembo yahanaga imbibi, yaje kubura inkoko y’isake maze haza gukekwa ko yaba yibwe na Basanganira David.

Mu kiganiro n’UMUSEKE Basanganira wakoraga akazi k’ubukarani yaje gufatwa maze ajyanwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha gufungirwa kuri Sitasiyo ya Mimuri, ndetse asabwa kwishyura Frw 10.000 ahwanye n’ayaguze iyo sake.

Uyu muturage utunze umugore n’abana batandatu, yavuze ko abonye ko ntaho ari buyakure yahisemo kugurisha inkoko yari atunze eshanu kugira ngo abone ubwishyu.

Ati “Twari duturanye noneho aza kubura inkoko, baramfata baramfunga ngo ni njye wayibye, bamaze kumfata, barankubita, ahamagara RIB imubwira ko niyishyura Frw 10.000 bamurekure atahe, natayishyura ajye kumara amezi atatu mu kigo kinyuramo abantu by’igihe gito (Transit- center).”

Yakomeje ati “Bitewe n’inkoni bari bankubise, nemera kuyiriha, amafaranga yatanzwe n’umugabo nari nanywereye iwe, mvamo ndataha amaze kuyatanga (10.000frw), barandekura ndataha, byabaye ngombwa ngo ngurishe inkoko zange eshanu, kugira ngo mvemo rya deni.”

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kwishyura, ashengurwa no kuba atarasubizwa amafanga yatanze kandi ko urwego rwose agejejeho akarengane yagiriwe, yimwa amatwi.

Ati ”Noneho umugabo yaje kuyibona inkoko, ayibona ku muturanyi we, amaze kuyibona Abapolisi baramubwira ngo uriya muntu twafunze, tukamugira kuriya none inkoko yawe ukaba uyibonye uramufasha iki? Ababwira ngo “Ndagaha amafaranga kajye kugura ibishyimbo, nta mutindi urya inkoko.”

Icyo gihe yabwiwe ko yakorewe akarengane gusa ko atigeze ahabwa ubufasha na bumwe ngo asubizwe amafaranga ye.

 

Ikibazo cyageze mu bunzi n’izindi nzego…

Basanganira David yavuze ko abonye ko ikibazo cye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge atagihaye umurongo, yakijyanye mu bunzi, nabwo ntiyafashwa ndetse abigeza ku Basenateri ubwo basuraga Umurenge wabo nabwo ntiyahabwa igisubizo.

Icyo gihe abagize Sena babajije iby’iki kibazo uyu muyobozi ariko nabwo ntacyo yagikozeho nubwo yari yaganirijwe na bo.

Avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa amaze kuganirizwa n’abagize Sena, yahise aza aho uyu muturage akora akazi k’ubukarani, ategeka ko atakongera kugasubiramo.

Ati “Bamaze kumubaza, yahise aza ansanga aho nkora akazi k’ubukarani, abwira abakoresha bose ngo uzongera kumukoresha azabanze anyitabe.Ubwo mu kazi byabaye ngombwa ko nirukanwa, ubwo ndagenda, biba iyo, ndategereza .”

Uyu muturage avuga ko yanandikiye ibaruwa Akarere, agaragaza akarengane yagiriwe, ariko ko nta rwego na rumwe rwamufashije.

 

Gitifu we abivugaho iki?…

Bandora Emmanuel wahoze ayobora uyu Murenge, yabwiye UMUSEKE ko atari ukuri ko uyu muturage ibyo avuga abeshya.

Gusa yavuze ko aya makuru yigeze kuyumva kandi ko nk’umuturage kimwe n’abandi ajya yibwa ariko iby’uko yigeze kubura inkoko ntabyo azi.

Ati “Ndi umuturage kimwe n’abandi, kwibwa ndibwa, nkibwa ibintu byinshi, nta n’ibyo njya nkurikirana, ibyo nshoboye ndabikurikirana, byafatwa bikaba iby’amahirwe. Njye nakwishyura gute? Kubera ko umuntu bamuketseho icyaha runaka? Njyee naba nishyura iki? Ariko niba yarageze mu nzego ndategereje.”

Yakomeje ati “Hari abantu bigeze kubimbaza, mbasobanurira gutyo nk’uko mbigusobanuriye [abwira Umunyamakuru].”

Uyu muyobozi ahakana ko iki kibazo nta cyabayeho agira ati “Njye ndibwa buri gihe, ari inka ndazibwa, ari amamoto narayibwe, ari amatungo magufi na yo ni uko, niba ari muri abo ngabo, gusa numva nta muntu uranyishyura inkoko.”

Kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa atemeranya n’umuturage, ni ibisaba inzego zitandukanye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uri mukarengane arenganurwe.

Uyu muturage avuga ko amaze gutakaza amafaranga menshi asiragira mu ngendo ashaka ubutabera bw’inkoni yakubiswe, kubuzwa kubona akazi no gushyirwaho icyasha cy’ubujura.

Hirya no hino hagaragara ibibazo by’abaturage bavuga ko bakorerwa akarengane n’abayobozi bitwaza icyo bari cyo bigashimangirwa n’imvugo ya bamwe igira iti “Nta muturage urega umuyobozi.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Kubwimana David

    February 10, 2022 at 4:47 am

    Logically uwo muturage yarasuzuguwe, ntabwo umuntu yakwifata ngo agere mulizo nzego zose ntakibazo cyabaye ngo birangire gutyo.
    Bishobokako yafunzwe na RIB nta statement akoreshejwe kugirango bamukange bityo gififu akaba abizi nezako ntakimenyetso gihari.
    Gusa bwana Gitifu, niba byarabayeho i bukako uwo nawe arumugabo nubwo akora akazi kubukarani,
    Ishyire mumwanya we, akarengane yagiriwe iyo aba ariwowe cg umwana wawe wahuye nako.
    Gukubitwa urumugabo kandi bikarangira ugaragayeko urengana birababaza,:
    Wisuzugurako alikibazo gito, iyo utabikomeza ntiyarigukubitwa.
    Mushakire ayomafaranga rwose nimake cyane kandi kuba wamuhamagara ukamubwira uti sorry utitaye uko aciriritse, nubwo Yaba asanzwe akekwaho kwiba aliko emerako iyinshuro yarenganye.
    Wikomeza ikibazo kuko uziko ntacyo yagutwara, mureke ashakishe ubuzima ntimugashakishe inzangano zitaringombwa umwirukanisha kukazi.
    Umuhamagaye ukamubwira uti sorry twakwibeshyeho Akira amafaranga yinkoko zawe..ntakintu nagito waba uhombye kandi ikibazo cyahita gishira.
    Naho gushaka kumwerekako umurenze rwose niwowe ulikuhatakariza icyubahiro.
    Cyaneko community mwabagamo ibizi neza ibyabaye.

  2. citoyen

    February 10, 2022 at 12:45 pm

    Uyu gitifu ko numva yubatse agahugu ke ra? Icyo ataramenya ni iminsi, izamukaranga yumirwe!

  3. Gitifu

    February 11, 2022 at 8:11 am

    Ubuse uyu muturage nawe arikwisonga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI