Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ngoma: Baranduriwe imyaka bategekwa gutera ibiti by’imbuto

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Remera, Akagari ka Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuze ko batunguwe no kubona abantu babarandurira imyaka batabanje kumenyeshwa, nyuma babwirwa ko imirima yabo igomba gushyirwamo ibiti by’imbuto ziribwa.

Aba bavuze ko kuba imyaka yabo yararanduwe kandi ariyo bari bitezeho ibitunga umuryango, bigiye kubashyira mu gihombo.

Umwe ati “Abaturage bari bafite imirima idutunze, twishyuriraga abana amafaranga y’ishuri, ubwisungane mu kwivuza,tugiye kubona, tubona abantu ngo ayo masambu ntabwo mwemerewe kuyahinga.”

Undi nawe ati “Ariko amasambu yanjye, nayahaga abantu bagahinga, bagakuramo n’icyo kurya. Dore nk’iyi nzu igiye kungwa hejuru, ubwo se nzakura he icyo kuyubakisha, nzakura he icyo kurya?”

Hari umuturage uvuga ko yari yarafashe inguzanyo muri banki, kandi ko yari yizeye kwishyura ayo mafaranga azayakura mu byo azeza.

Ati “Mu isarura ry’amasaka ntabwo naburaga Toni, nkatangira kuzigamira uburyo nzishyurira abana,urugero nk’ubu nafashe inguzanyo muri banki , amashuri y’abana agiye gufungura mu kwa mbere, nkazishyura ibyo nezejeje kuko nagiranye amasezerano nabo yo mu kwezi kwa Nyakanga nabaga nezeje.”

Aba baturage bavuze ko bakorerwa ubugizi bagafashwa aho kugira ngo babeho mu buzima bugoye kandi bari bibeshejeho.

Umwe ati “Iyo umuntu akuranduriye imyaka wateganya kurya , akayirandurira hasi,akakubwira ko igiti cyerera umwaka, imyaka itanu, utarahinga,kandi twe turi abahinzi, ntiwabura kugira ikibazo.”

Undi nawe ati “Turatungwa n’iki? Niho twakuraga ibiryo,twe turasaba ko baturenganura.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie,atubwira ko ari mu nama, mu zindi nshuro twagerageje ntiyashimye kutuvugisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Umurerwa Donatile, yavuze ko abaturage babanje kuganirizwa, ko babyibukijwe kenshi mu nama zabahuzaga ndetse ko batabujijwe guhinga uretse igihingwa cy’amasaka kuko ari cyo cyabangamira ibyo biti.

Ati “Amasaka yo ashobora kwangiza bya biti ariko ibindi bihingwa biremewe,n’ubu ibishyimbo bagiye kubibaha nk’imbuto ku buntu , imigozi y’ibijumba iremewe,mu by’ukuri ibihingwa byose bitazamuka ngo bitere ikibazo biremewe kuhahinga.”

Abaturage bavuga ko batagakwiye kurandurirwa imyaka batabanje kubimenyeshwa ndetse kuri ubu ikibazo cyabo cyakwitabwaho kuko bibashyira mu gihombo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RADIO/TV1

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Fey Baby

    February 9, 2022 at 9:53 pm

    Uretse kutagira aho umuntu agana, naho muri iki gihugu hasigaye harambiranye. Harya nka bene ibi, na bwo HE ajye aba ari we ujya kubijyaho inama? Umuturage ufite ubutaka bwe,akoresha uko abyumva,asorera,bitanyuranije n’ibyateganijwe, umuahyiraho ute igitutu cyo guhinga imbuto zitari bugire icyo zimumarira? Hari abategetsi bateye nabi,kandi imikorere yabo izatuma abantu banga ubuyobozi butagize aho buhurira n’amarorerwa yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI