Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Ibirombe by’amabuye y’agaciro byangizaga ibidukikije byatewemo ibiti

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kampani 21 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zatangiye gusubiranya Ibirombe haterwa ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije byangizwaga n’isuri yaturukaga mu birombe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Kampani 12 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zatangiye gusubiranya ibrombe.

Mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 11 muri iyo usanga yiganjemo amabuye y’agaciro yo mu bwoko 3.

Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Muhanga, Niragire Ezéchiel avuga ko mu myaka yashize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga hatitawe ku ngaruka bushobora guteza mu kwangiza ibidukikije birimo amashyamba, imigezi n’imirima y’abaturage.

Niragire yavuze ko ubukangurambaga bamaze igihe bakora hirya no hino ku hacukurwa ayo mabuye, basabye abakozi b’izo kampani, kubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije.

Yagize ati ”Twabanje gusaba ko abakozi bashinzwe ubucukuzi kuba bagomba kuba babifitiye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na mine ubu bamaze kubyubahiriza.”

Niragire avuga ko kuba bafite abo bakozi babyigiye byonyine bidahagije, ko bisaba gutunganya indani, gutunganya itaka n’amazi bakoresha kugira ngo ayo bohereza mu kabande ahagere ayunguruye.

Umuhuzabikorwa ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubucukuzi muri Rugendabari Mining Campany Ltd, Ndayisaba Fidèle yabwiye UMUSEKE ko imirimo yo gusubiranya ahacukurwa amabuye haterwa ibiti byabatwaye imbaraga nyinshi, kuko byasabye ko bakodesha imashini ku kiguzi cyo hejuru ku munsi bakuba n’umubare w’iminsi izo mashini zizamara bagasanga bazishyura amafaranga menshi.

Yagize ati ”Nubwo byatugoye ariko bigiye gutanga umusaruro mwiza kuko ibiti nibimara gukura tuzajya ducukura indani tutangije ibidukikije.”

Ndayisaba avuga ko bamaze gutera ibiti biri ku buso bwa hegitari 15 kuri 17 zicukirwaho amabuye y’agaciro. Akavuga ko 2 zisigaye barangije gutunganya n’ingemwe z’ibiti bazaziteraho.

Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko burimo guhangana n’abantu bacukura badafite impushya bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli.

Bimwe mu birombe byo mu Karere ka Muhanga, byasize byangijwe na za Kampani z’ababiligi mu mwaka wa 1940.

Gusubiranya ubutaka ngo buterweho ibiti byatwaye imbaraga nyinshi kugira ngo harengerwe ibidukikije

Ingemwe z’ibiti biri guterwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Hari gukoreshwa imashini kugira ngo ubutaka busubirane

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI