Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Maj Gen Kandiho wikomwa n’u Rwanda yagizwe umuyobozi ukomeye wa Polisi ya Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare, yagennye Maj Gen. Abel Kandiho wahoze akuriye Ubutasi bwa Gisirikare (Chief Intelligence Military ,CMI), kuba mu bayobozi ba Police y’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Maj Gen Kack Bakasumba, uheruka koherezwa gukorera muri Sudani y’Amajyepfo.

Maj General Abel Kandiho ni umwe mu bashyizwe ku isonga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Kuri Twitter y’Ingabo za Uganda, hemejwe amakuru y’ishyirwaho rya Maj Gen Ael Kandiho ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi.

Iti “Nyakubahwa Perezida akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, yashyize Maj Gen Abel Kandiho nk’Umuyobozi wa Polisi,asimbura Maj Gen Jack Bakasumba wahawe inshingano muri Sudani y’Amajyepfo.”

Maj Gen Kandiho yakunze kuvugwaho kuba inyuma y’ihohoterwa ry’Abanyarwanda bakorera ibikorwa muri Uganda ndetse bivugwa ko yakoranaga bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gushaka abayoboke muri Uganda.

Kuwa 25 Mutarama 2022, Maj Gen Kandiho mu itangazo ryari ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo muri Uganda, ryavugaga ko Perezida Museveni yohereje Maj gen Kandiho gukorera muri Sudani y’Epfo aho yari yaragizwe intumwa yihariye ya Uganda ndetse Maj Gen.James Birungi agirwa umuyobozi wa CMI.

Ni ikintu cyabaye nk’igica amarenga mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo kubangamira Abanyarwanda bakorera muri Uganda n’abajyayo, ndetse byari n’inzira ziganisha kukuzahura umubano w’Ibihugu byombi wakunze kurangwamo igitotsi.

Ni nyuma yaho Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, n’Umujyanama we, Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda, agirana na Perezida Kagame ibiganiro ,hagamijwe kureba uko ibihugu bya Uganda n’uRwanda byazahura umubano.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubwo Maj Gen Kandiho yagirwaga intumwa yihariye ya Uganda muri Sudani y’Epfo,kuri twitter, yaramushimye ndetse n’uwamusimbuye ku mwanya mushya bahawe.

Yagize ati “Ndashimira Maj General Abel Kandiho na Maj General James Birungi ku nshingano nshya bahawe, Mwishyuke(Hongera sana)!”

Mu minsi ishize Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’uRwanda,Mukurarinda Alain, aheruka gutangaza ko icyizere ku izahuka ry’umubano na Uganda wari umaze igihe urimo agatotsi ugeze kuri 60%.

Ndetse kuri uyu wa Kabiri, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka guhabwa umwanya muri Guverinoma, yavuze ko umubano wa Uganda n’uRwanda uri mu nzira yo kumera neza.

Ati “Biri mu nzira, turabikurinira hafi,turabiganira nabo,ndizera ko turi mu nzira nziza.”

Imyaka itatu irashize uRwanda na Uganda bidacana uwaka,aho mu bihe bitandukanye ibihugu byombi bitakunze kumva ibintu kimwe.

Maj Gen Kandiho abagande bahimbye “Oparesheni Comanda” avugwaho kutorohera na gato abanyarwanda muri kiriya gihugu yita ko ari abatasi, yavuzwe muri dosiye nyinshi u Rwanda ruvuga ko ari izo guhungabanya umutekano warwo.

Maj Gen Kandiho ubwo yayoboraga CMI yafatwaga nk’imwe mu nkingi za mwamba ya mbere mu gufasha imitwe irwanya u Rwanda bivugwa ko yitoreza ikanahabwa inkunga na Uganda.

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda, ari ku rutonde rw’abo Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano kubera guhutaza ikiremwamuntu.

Si ku mubano w’u Rwanda na Uganda afatwa nk’imbogamizi ikomeye, ni umwe mubashyirwa mu majwi mu guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Akimara guhabwa izi nshingano nshya, benshi mubakurikira iby’umubano w’u Rwanda n’abaturanyi bo mu Majyaruguru batangiye gukurayo amaso babona ko inzira ikiri ndende ngo ibihugu byombi byongere kugenderanira nk’uko byahoze.

Igenwa rya Maj Gen Kandiho mu buyobozi bukuru bwa Polisi ya Uganda bamwe babibona nka paji nshya y’igihu ku mubano wa Uganda n’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

5 Comments

5 Comments

  1. murenzi

    February 9, 2022 at 11:17 am

    ubwo kandi kigali iraje ibyivangemo nkaho iyobora kampala

  2. Kinyogote

    February 9, 2022 at 1:43 pm

    Kandiho numuntu wumugabo ushyira mubikorwa inshingano yahawe.Guhandura imvunja.

  3. Value

    February 9, 2022 at 1:44 pm

    Byiza pe. Kandiho ni umuhanga, arashoboye.

  4. RG

    February 9, 2022 at 3:39 pm

    Amagambo ashize ivuga. Hhhhh

  5. Kaka

    February 9, 2022 at 5:54 pm

    Wowe wiyise values izo mvunja ahandura ubanza yaraziguhanduye waruzirwaye sindabona umupfapfa nkawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI