Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Abanyarwanda 8 birukanwe na Niger Umucamanza yategetse ko basubira muri Tanzania

Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yategetse ko abanyarwanda umunani baheruka kwirukanwa na Niger basubizwa ku kicaro cy’uru rwego i Arusha muri Tanzania.

Abanyarwanda 8 bangiwe ubuhungiro muri Niger bamwe bahamwe n’ibyaha bya Jenoside barangiza ibihano abandi bagizwe abere

Mu nyandiko y’icyemezo cye, umucamanza Joseph Chiondo Masanche yise iki kibazo ‘akaga’, yongeraho ko Niger yishe amasezerano yagiranye na UN ubwo yemeraga kwakira abo bantu.

Abo ni Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu.

Muri aba, babiri bari abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari Perezida, Juvénal Habyarimana.

Bamwe bagizwe abere abandi barangiza ibihano bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha ku byaha bya jenoside mu Rwanda, uru rwego rukavuga ko bityo ubu ari abere kandi bafite uburenganzira bwose.

Mu Ugushyingo (11) 2021 mu kanama k’umutekano ka UN, Leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize igihe gito ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

Leta ya Niger yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera impungenge yagejejweho na Leta y’u Rwanda ku kuba ku butaka bwayo kw’abo bantu.

Abo bagabo bavuze ko bambuwe ibyangombwa byabo kandi bagafungirwa mu nzu i Niamey, mu gihe bari bategereje kugira ahandi berekezwa.

Bavuze ko batifuza gusubira mu Rwanda “ku mpamvu z’umutekano wabo”.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. kagabo

    February 9, 2022 at 9:03 am

    Niko isi imera.Aba bahoze bakomeye cyane.Bagenzi babo benshi bali bafunganywe barapfuye kubera “iza bukuru”.Ni iki umuntu yakora?Imana yaturemye yaduhaye igitabo kituyobora,Bible.Nkuko bible ivuga,iyo utwawe n’iby’isi gusa ntushake Imana,nta kabuza ugira ibibazo.Umukristu nyakuli atandukanye n’abantu bibera mu by’isi gusa.Yirinda kujya mu by’isi,urugero akirinda politike,intambara zibera mu isi,etc…Arabanza akiga bible neza ikamuhindura.Hanyuma akajya mu nzira agakora umurimo wo kubwiriza Yesu yasabye umukristu nyakuli wese.Nubwo nawe apfa,Imana izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Aba nabo bemeye guhinduka,Imana yabababarira.

    • mahoro jack

      February 9, 2022 at 1:26 pm

      Cyakora abayehova muri ibitangaza. Nta nkuru n’imwe ndabona mudahuza n’ibitagaragasi bya propaganda yanyu! Aya madini yaduhinduye indindagizi niyo atuma duhora twizengurukaho, nta gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI