Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuvuzi gakondo afunzwe akekwaho gukomeretsa umukiriya we

Ngendahimana Wellars wari usanzwe ari Umuvuzi gakondo, atuye mu Mudugudu wa Mwima mu Kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ari naho akorera, yatawe muri yombi akekwaho gukubita agakomeretsa umukiriya we.

Umuvuzi gakondo yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umukiriya we

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Ngendahimana Wellars uzwi ku izina rya “Muzehe” usanzwe ari Umuvuzi gakondo bivugwa ko yanabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe nibwo yatawe muri yombi, akekwaho gukubita agakomeretsa umukiriya we ubwo bari mu ivuriro rye ari naho atuye.

Bivugwa ko uwo mukiriya (hatamenyekanye amazina ye) yari yazanye n’umugore we bafite ikibazo cya moto yabo yibwe bashaka ko igaruka nyuma aho igarukiye ngo amafaranga bari bumvikanye ntiyayamuhaye niko kurwanira mu ivuriro umukiriya arakomereka ajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kayigamba Pascal umukuru w’umudugudu wa Mwima yabwiye UMUSEKE ko kiriya kibazo cyabaye Umuvuzi gakondo amenye ko yarezwe kuri RIB asaba imbabazi uwo yakomerekeje bariyunga n’impapuro z’ubwiyunge zijyanwa ku Kagari nyuma ariko aza gutabwa muri yombi.

Ati “Ikosa uwo muvuzi yakoze ni uko ashobora kuba ataragiye kuri RIB ngo ahagarikishe ikirego.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye RIB ikaba yaratangiye iperereza kuri iki kibazo.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa hariya avuga ko uwo muvuzi gakondo atari ubwa mbere atawe muri yombi hari n’ubwo ngo iwe (hari ivuriro) higeze gukekwa ko hari umuntu wahaguye (yapfuye) hakozwe iperereza basanga nta shingiro bifite.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

2 Comments

2 Comments

  1. Ukuri

    February 8, 2022 at 11:24 am

    Uwo Muzehe yarakize afungwa kenshi inzego bireba zikamurekura kuko afite amafaranga

  2. Asa

    February 8, 2022 at 1:28 pm

    Nubwo afite amakosa kuvura arabizi, yavuye benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI