Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Arasabira ubutabera umwana we w’imyaka itanu wasambanyijwe

Yandereye Claudine w’imyaka 34 utuye mu Mudugudu wa Kamurenzi, Akagari ka Cyeru, Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi arasaba ko umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu wasambanyijwe yahabwa ubutabera nyuma y’uko ukekwaho kubikora afashwe akaza kurekurwa ariko agakeka ko batanze ruswa.

Yandereye Claudine arasaba ubutabera ku mwana we w’imyaka itanu wasambanyijwe

Tariki 23 Mutarama 2022, nibwo uyu mubyeyi yabonye ibimenyetso ku mwana we w’umukobwa w’imyaka itanu ko yaba yahohotewe nyuma y’uko yajyaga kunyara akaribwa mu myanya y’ibanga, bucyeye bwaho ku itariki 24 yamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Giti maze nabo bamwohereza ku Bitaro bya Byumba by’Akarere ka Gicumbi.

Nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko umwana we yasambanyijwe bamuhamagariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko aho umusaza w’imyaka irenga 60 witwa Rugiramanwa Tresphore wakekwagaho kumuhohotera atuye aribwo yafashwe ariko nyuma aza kurekurwa.

Yandereye Claudine aganira n’UMUSEKE, yavuze uburyo yaketse ko umwana we yahohotewe maze yamubaza uwamukoreye ibyo akamubwira umusaza Tresphore, yamuhamagaye iwe ngo amuhe ipapayi ariko akaza kumuryama hejuru ipapayi akaza kuyijugunya yamunaniye kuyirya.

Ati “Mfite umwana w’imyaka itanu wahohotewe n’umuntu ariko akaza kubimbirwa ko yabikorewe n’uwitwa Rugiramanwa Tresphore, nahise mwihutana ku Kigo Nderabuzima cya Giti banyohereza ku Bitaro bya Byumba maze baramupima muganga arambwira ngo yarahohotewe, aribwo bahise bahamagara ku Murenge wa Rwamiko baramufunga gusa natangajwe nuko yafashwe ku wa Kabiri ariko ku wa Gatanu agafungurwa.”

Akomeza agira ati “Kubera umwana yajyaga kunyara akababara naramubajije nti byagenze bite, maze umwana arambwira ngo Rwamanywa yaramuhamagaye ngo aze amubwire amujyana mu cyumba amuha ipapayi isatuyeho ndetse anamujya hejuru. Umwana yanyibwiriye ko niyo papaia yamunaniye kuyirya, yarasohotse arayijugunya.”

Uyu mubyeyi avuga ko kuba uwahohoteye uyu mwana we yarasohotse yigamba bituma umwana we yaragize igisa n’ihungabana rinaterwa n’ibinini yahawe kwa muganga no kubona uyu mugabo.

Yagize ati “Kubera ntuye hafi y’umuhanda baramufunguye maze aza kunywa abyina itnsinzi avuga ngo ararurokotse, kuva ubwo umwana akimubona yahise ahahamuka aza yiruka. Kugeza ubu kurya no kunywa byaramunaniye kumubona nabyo biramuhahamura. Hari amakuru numvise ko bamutangiye amafaranga arafungurwa. Kujya kumuha imiti akenshi arahunga ajya mu baturanyi yanga kuyinywa.”

Yandereye Claudine asaba ubyobozi kumushakira ubutabera uwahohoteye umwana we akabiryoza kuko aho uyu mwaka yigaga mu kiburamwaka yananiwe gusubirayo. Urupapuro yahawe na muganga ku bizamini byakorewe umwana akaba ngo yarushyikirije RIB Sitasiyo ya Bukure, bityo ngo bakwiye kumufasha umwana we agahabwa ubutabera.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu baturanyi baba bombi nuko uyu musaza Rugiramanwa Tresphore atari ubwa mbere aketsweho guhohotera abana kuko hari undi mwana byavuzwe ko yahohotewe ariko biza gucecekwa bikekwa ko habayeho kubizinzika nk’imiryango yombi.

Ati “Uyu musaza ari hanze baramurekuye. Erega urebye si we mwana wa mbere yaba afashe, sinzi niba nabyita ingeso cyangwa iki, kuko hari akandi kana bavuze ko yafashe ariko sinzi uko babigenje n’iwabo ntibamukurikirana. Afite umugore ariko ntibabana ndetse aba no mu nzu wenyine.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph, yabwiye UMUSEKE ko bakimara kumenya inkuru y’uko umwana w’uyu mubyeyi yahohotewe bihutiye gushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB uwakekwaga, gusa nawe ngo yahawe amakuru n’abaturage ko yarekuwe ariko ntazi impamvu yarekuwe.

Ati “Rugiramanywa twamufashe akekwaho guhohotera uwo mwana, umwana nawe yajyanwe kwa muganga icyo gihe aribwo yahise yoherezwa ku Bitaro gukorerwa ibizamini no kumukurikirana.   Nk’uwakekagwa twe twamushyikirije RIB. Icyakurikiye nuko nange naje kwubwirwa n’abaturage ko yarekuwe rero sinzi impamvu yaba yararekuwe.”

Rusizana Joseph akomeza avuga ko agiye kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akamenya icyemezo cyafunguye uyu mugabo wakekwagaho guhohotera uyu mwana uko giteye, ibindi bizakorwa amaze kumenya impamvu yarekuwe na RIB.

Yandereye Claudine akaba amaze imyaka 11 atuye mu Murenge wa Rwamiko aho yageze avuye mu Karere ka Rutsiro aje gushaka umugabo, gusa baje kunaniranwa bafitanye abana babiri. nyuma akaba yarabyaye abandi bana babiri barimo n’uyu wahohotewe.

Uyu mubyeyi asanzwe atunzwe no guca inshuro (guhingira abandi) ndetse akaba anacumbitse ku buryo nabyo bimugora kubaho we n’abana be bane barimo babiri yasigiwe n’uwari umugabo we.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI