Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Sadio Mané afashije Senegal gutwara igikombe cya Africa 2021

Ikipe ya Senegal ni yo ubu ikomeye kurusha izindi muri Africa nyuma yo gutwara igikombe cy’Ibihugu itsinze Misiri kuri penaliti 4-2, Sadio Mané ni we wateye iya nyuma, yari yahushije indi mu mukino hagati aba afashije ikipe gutsinda irushanwa.

Sadio Mané w’imyaka 29 y’amavuko benshi bemeza ko ari umurwanashyaka ku ikipe ya Senegal ndetse wayitabaye ahakomeye

Ni cyo gikombe cya mbere Senegal itwaye mu mateka nubwo yageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri mbere y’ubu (2002 na 2019).

Misiri ya Mohamed Salah yabanje kugora Senegal irugarira karahava mu minota 90 y’umukino ndetse no mu yindi 30 y’inyongera.

Ikipe ya Misiri yari yizeye cyane ko bigeze kuri penaliti ishobora gutwara igikombe nyuma y’uko umunyezamu wayo Gabaski yakomeje kugaragaza ko ari umuhanga mu kuvanamo imipira ya penaliti, yabikoze Misiri ivanamo Cote d’Ivoire ndetse abisubiramo Misiri ivanamo Cameroon muri ½.

Senegal yacungiraga ku bushobozi bw’umukinnyi ku giti cye, kuva mu izamu kugera kuri Sadio Mané ni amazina azwi mu makipe y’ibigugu i Burayi.

Zari impaka zigoye gusobanura ku bakinnyi babiri ba Liverpool, Salah na Sadio, gusa nyuma y’iminota 120 y’umukino kamarampaka yari penaliti.

Senagal niyo yabanje gutera Kalidou Koulibaly ukinira Napoli mu Butaliyani ayitera neza ijyamo, gusa umunyezamu Gabaski wa Misiri yari yayikurikiye.

Misiri yagiye ku gitutu ubwo Mohamed Abdelmonem yatera penaliti igafa igiti cy’izamu. Gusa Gabaski yagaruye Misiri mu mukino akuramo penaliti ya Bouna Sarr wa Senegal.

Ibyago bya Misiri n’amahirwe ya Senegal byavuye kuri Mohanad Lasheen wateye penaliti, umunyezamu Edouard Mendy urinda izamu rya Chelsea akayikuramo.

Sadio Mané wari uhanzwe amaso n’isi ni we wateye penaliti ya nyuma ya Senegal akosora ikosa yari yakoze mbere ubwo yabonaga penaliti akayihusha, kuri iyi nshuro yahise ayinjiza, impundu kuri Stade ya Olembe i Yaounde ziravuga, abafana ba Senaegal barara bacinya umudiho.

Uyu mukinnyi Sadio Mané benshi bafata nk’uwafashije cyane ikipe ye akayiremamo icyizere ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Umunyezamu Mendy aba umurinzi w’izamu w’irushanwa ndetse na Aboubacar Vincent wa Cameroon watowe nka rutahizamu w’irushanwa.

Senegal n’ubundi ifite urubanza na Misiri, muri Werurwe 2022 zigomba gukina imikino ibiri izitwara neza ni yo iziyunga n’izindi zizahagararira Africa mu Gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kizabera muri Qatar.

Sadio Mané yagaragaje kwishima bidasanzwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI