Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Macky Sall yatanze ikiruhuko – Baravuga iki ku ikipe ya Senegal?

Umujyi wa Dakar n’ahandi muri Senegal baraye mu byishimo, Perezida Macky Sall ubu uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yashyizeho umunsi w’ikiruhuko nyuma y’uko ikipe y’igihugu cye na yo iyoboye Africa.

Perezida Macky Sall ubu uyoboye Umuryango wa Africa (AU)

Kuri uyu wa Mbere ni ikiruhuko muri Senegal nyuma yo kwegukana igikombe cya Africa cy’ibihugu Africa Cup of Nations (Afcon2021) itsinze Misiri kuri penaliti 4-2.

Perezida Macky Sall kuri Twitter yanditse ati “Dutwaye irushanwa rya Africa!!! Mbega umukino! Mbega ikipe! Murabikoze! Ni umwanya mwiza mu mupira w’amaguru, kandi igihugu kirabizihiye. Turabishimiye cyane! Dushimiye intwari zacu!”

Sall yari hanze ariko yahisemo kugaruka mu gihugu kugira ngo ahe ikaze ikipe yatwaye igikombe kuri uyu wa Mbere.

Perezida Macky Sall ku wa Kabiri azahemba abagize ikipe y’igihugu ibirori bizabera mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Senegal yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Africa muri 2019 no muri 2002.

 

Ibyo bagiye bavuga

Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Dr Moussa Faki Mahamat yishimiye kuba Senegal yatwaye igikombe.

Yandikiye Perezida Macky Sall ati “Umuyobozi w’Umuryango wa Africa. Begukanye igikombe cya Africa (AFCON champion). Ndashimira Senegal!”

Jamie Carragher wakiniye Liverpool avuga ko atumpa impamvu umukinnyi Mohamed Salah atateye penaliti.

Ati “Niyo mpamvu umukinnyi wawe wizeye ko azi gutera penaliti adakwiye gutera iya nyuma.

Mo Salah kuba atateye penaliti y’ikipe ye ya Misiri mu bandi bagombaga gutera ni ubusazi. Ndetse byabaye kuri (Cristiano) Ronaldo mu myaka ishize Portugal ikina na Espagne.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI