Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Umusoro w’ipatanti ku mwaka wikubye inshuro 5

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Umusoro w’ipatanti wavanywe ku bihumbi 6, ushyirwa ku bihumbi 30.

Abacuruzi bavuga ko kuba umusoro w’ipantati wikubye inshuro 5 bizabagora kuyabona

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko riri mu igazeti ya Leta numero 44 zo kuwa 29 ukwakira 2018.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, avuga ko barebye umuvuduko bashaka kuganishamo Umujyi wa Muhanga, bakanareba urwego uyu Mujyi uriho hiyongereyeho n’amikoro abacuruzi babona byabaye ngombwa ko uyu musoro bawuzamura.

Bizimana yavuze ko kuba kandi Akarere kari mu Mijyi 6 iyingayinga Umujyi wa Kigali ukaba waratoranyijwe mu Mijyi 3(Satellite’s City’s) biwushyira ku rwego rw’imijyi  yinjiza imisoro itandukanye n’iyari isanzwe.

Yagize ati ”Iyo twubatse ibikorwaremezo, birimo imihanda, isoko rya kijyambere bigaragaza ko Iterambere rimaze kuzamuka.”

Bizimana akavuga ko abakora imirimo y’ubucuruzi mu Mujyi usanga ubushobozi bw’ibyo binjiza bujyana n’umuvuduko Akarere kifuza kuganamo.

Uyu Muyobozi akavuga ko izo mpamvu zose arizo baheraho ngo umusoro w’ipatanti wikube inshuro 5.

Gusa nubwo bimeze bityo, bamwe mu bacururiza mu isoko rya Muhanga rishyashya batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo,  bavuga ko no kubona ubukode batanga bw’ibihumbi 100 ku kwezi, bibagora, bakavuga ko kuba uyu musoro w’ipatanti wikubye izo nshuro bitazaborohera kuyabona.

Umwe muri bo yagize ati ”Buri muryango w’iduka dusabwa kuwishyura ibihumbi 100 ku kwezi, umuriro nitwe tuwigurira badufashe bagabanye uwo musoro w’ipatanti.”

Abacururiza mu igorofa rya 2 muri iri soko, bavuga kandi ko nta bakiliya benshi babona, ugereranyije na bagenzi babo bacururiza mu igorofa rya mbere, kuko bamwe banga guterera bagahitamo kugurira ahaboroheye.

Abashyizwe mu muryango w’isoko umwe, wishyura ibihumbi 30 ku kwezi, nabo bakifuza ko uwo musoro w’ipatanti 30 bawishyura bawusaranganyije uko bangana.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2022, abacururiza mu miryango y’isoko ibanza babwiye UMUSEKE ko barangije gutanga uwo musoro w’ipatanti ungana n’ibihumbi 30.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butahindura ibikubiye mu itegeko, ko bushishikariza abatarawutanga kuwishyura mbere y’italiki ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro(RRA) cyongereyeho kugira ngo birinde ibihano by’ubukerererwe.

Abacururiza mu isoko rya Muhanga rishya mu igorofa rya Kabiri, abashyizwe mu muryango umwe ari benshi bifuza ko bakwishyura ipantanti mu buryo rusange.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

1 Comment

  1. Francis

    February 7, 2022 at 9:06 pm

    Nimwiheshe agaciro nababwira iki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI