Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Leta yagennye Miliyoni 450Frw azafasha kubonera imirimo abahoze ari Abarembetsi

Abarembetsi ni bamwe mu baturage bagiye bavugwaho kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu Rwanda babikuye muri Uganda, ubuyobozi bugerageza kwigisha ngo babireke kuko bihungabanya umutekano, ariko ababikora banze kuva ku izima, Leta iri gushaka uko aba babona indi mirimo bakora bakava muri biriya bikorwa bitemewe.

Minisitiri Gatabazi aganira n’abaturage ba Gicumbi

Miliyoni magana ane na mirongo itanu (Frw 450 000 000) yagenewe guhangwamo imirimo mishya ishobora gufasha abari abarembetsi ngo babashe kwiteza imbere.

Aya mafaranga yagenewe koperative 92 zirimo abanyamuryango bahoze batunda inzoga nka Kanyanga, chief waragi, zebwa, suzie, Kitoko ndetse n’urumogi babyinjiza mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ku wa 03 Gashyantare, 2022 ubwo yari yasuye abaturage b’Akarere ka Gicumbi.

Avuga ko koperative 92 zizahabwa ariya mafaranga abazirimo bakareka biriya bikorwa by’uburembetsi. Buri koperative ngo izabona byibura Miliyoni 5Frw.

Agira ati: ”By’umwihariko mu Karere ka Gicumbi twaje kureba ibikorwa binyuranye byegerejwe abaturage hirya no hino, ndetse by’umwihariko ku Mirenge ituranye n’umupaka, igikorwa cyahereye mu Karere ka Burera ahitwa Cyanika tukamanuka kugera mu Karere ka Nyagatare.

 Dufite amakoperative bakoze abavuye mu burembetsi agera kuri 92, tuzayatera inkunga ku buryo buri koperative yabona byibuze nka Miliyoni 5Frw, bagahera ku mishinga ishobora gutuma babona ibyo bajyana ku isoko, ibyo byose turabikora kugira ngo bumve ko igihugu kibitayeho kandi ko na bo bakwiriye kugira iterambere mu ngo zabo.”

Umwe mu bahoze mu bikorwa by’uburembetsi waganiriye n’Umuseke yagize ati:

bigeze aho ubuyobozi butugenera akayabo k’amafaranga ngo twihangire indi mirimo iduteza imbere ariko ntidukomeze kwicisha Abanyarwanda ibiyobyabwenge, no kumunga ubukungu bw’ igihugu,  nyamara abumva bumve, dore ko n’abinjiza magendu batuma nta misoro iboneka ngo igihugu kirusheho gutera imbere, uzafatwa yarenze kuri iyi nkunga noneho bazamuhanishe ibimukwiye.”

Imyaka irashira indi ikaza hashyirwaho ingamba zo gukangurira abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge , ingeso yanze gucika ku kigero cya 100%, cyakora bivugwa ko ababitundaga bagabanutse.

Usibye kwinjiza ibiyobyebwenge, abarembetsi na bo ubwabo bifata nk’indashoboka bivugwa ko mu majoro bagendamo bitwaza intwaro gakondo nk’ibisongo, ibyuma, amacumu n’imihoro, bagamije guhangana n’umuntu wese ushobora kubakumira mu gihe binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Ikunga yagenewe abarembetsi baturuka muri koperative 92, izahabwa abo mu Turere twa Burera baturukaga ahegereye umupaka wa Cyanika n’ahitwa Bungwe, naho mu Karere ka Gicumbi  ni ku Mirenge ya Manyagiro, Cyumba, Rubaya, Kaniga n’ ahandi hazwiho gucuruzwa Kanyanga hatuye abarembetsi, ndetse no mu Karere ka Nyagatare.

Umugore uvuga ko yacuruje Kanyanga igihe kinini, ariko nyuma yo guhabwa imirimo yabivuyemo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Evence NGIRABATWARE /UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI