Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ibyuyumviro bya Bukuru Christophe nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports

Bukuru Christophe umukinnyi mushya wa Rayon Sports, avuga ko yashimishijwe cyane no kongera kwisanga yambaye umwenda w’ubururu n’umweru nyuma y’igihe kinini avuye muri iyi kipe, avuga ko intego ari ugutwara igikombe kandi bazagitwara.

Bukuru Christophe avuga ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports

Tariki ya 1 Mutarama 2022, Rayon Sports nibwo yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Bukuru Christophe waherukaga muri iyi kipe mu mwaka wa 2019.

Bukuru Christophe wari umaze amezi 9 nta kipe afite, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka muri iyi kipe ndetse ko yasanze ifite abakinnyi beza n’abatoza beza.

Ati “Ni byiza, ndishimye, ni ibintu bishimishije urabona ko ikipe ari nziza, abakinnyi beza, abatoza beza, ni ibintu bishimishije kubona umufana. Ni umuryango mwiza, dufite abakinnyi bashaka gukina.”

Yakomeje avuga ko akurikije uko yasanze bagenzi be, yizeye ko igikombe bazacyegukana kuko bafite umutima wo gushyira hamwe.

Ati “Nasanze bafite ishyaka ryinshi, intego ni igikombe kandi tuzayigeraho, ni ngombwa tuzagitwara icyizere kirahari. Nishimiye kugaruka muri Rayon Sports ni ibintu bishimishije.”

Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Bukuru Christophe yagaragaye mu mukino wa gicuti Rayon Sports yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Muri 2019 nibwo Bukuru Christophe yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri APR FC, iyi kipe yaje kumuhagarika muri Gicurasi 2021 kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi. Yari yasinyiye Rayon Sports avuye muri Mukura VS.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI