Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo abakozi ba BK rwatangiye- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto)

Abakozi ba Banki ya Kigali (BK) batatu muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko rukuru nyuma y’umwaka bakatiwe, Basabye urukiko kubarekura.

Abakozi ba BK batatu muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo imyaka itandatu batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko Rukuru bose basabye urukiko kubarekura.

Aba bakozi ba BK harimo uwahoze akuriye ishami rya BK Kimironko n’uwarukuriye inguzanyo muri iryo shami n’umuyobozi warukuriye umushinga wiswe  ZAMUKA-MUGORE mu gihugu hose.

Bafunzwe muri nzeri 2019 bafatanwa n’abandi bantu 12 bari mubahawe inguzanyo y’umushinga wa Banki ya Kigali wiswe ZAMUKA-MUGORE

Abaregwa bose uko bari 15 Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, Harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Banki ya Kigali (BK) usaga Miliyoni 778,002,947Frw.

Abaregwa  bose kuva batangira kuburana mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburanye bahakana ibyaha byose, basaba urukiko kubarekura kuko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko ntabimenyetso beretse urukiko bibahamya icyaha.

Abaregwa babwiye urukiko ko nta gihombo cyahayeho BK yatejwe n’inguzanyo yahaye bamwe mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse mucyo BK yise ZAMUKA-MUGORE.

Banki ya Kigali iri muri uru rubanza iregera indishyi zisaga Miliyoni 950,713,521Frw z’igihombo yise ko yatejwe n’abahoze ari abakozi bayo ubwo hatangagwa inguzanyo za BK mu mushinga wa ZAMUKA-MUGORE BK Ihagarariwe na Me Rutagengwa Jean Damascene.

Muri Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abantu batandatu harimo batatu bahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali ibihano bitandukanye abakozi ba BK bakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw

Naho uwitwa Uwizeye Merthe Petite, Uzamushaka Mediatrice na Mulinda Elie bo urukiko rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw kuri buri wese.

Icyenda muri 15 baregwaga n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bagizwe abere urukiko ruhita rutegeka ko barekurwa uwo mwanya ,mu icyenda baburanaga harimo batanu baburanaga badafunze harimo na Uwizeye Marthe Petite nawe waburanaga adafunze ariko we urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha ruranamukatira.

Abakatiwe n’urukiko bamaze imyaka ibiri n’igice bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Urikiko nyuma yo kurekura bamwe abandi rukabakatira, abakatiwe bahise bajururira urukiko Rukuru kuko batanyunzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujuririra icyemezo cy’urukiko.

                                                   Abaregwa bamaze imyaka ibiri n’igice bafunze

Uru rubanza mbere y’uko rutangira kuburanishwa ubujurire bwarwo rwasubitswe inshuro umunani mubihe bitandukanye.

Rwagiye rusubikwa kubera impamvu z’urukiko ahandi rwasubitswe biturutse ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 hari n’ubwo rwasubitswe biturutse k’umucamanza basanze afitanye isano rya hafi na Ndabaramiye Jimmy wahoze akuriye umushinga wa BK wiswe ZAMUKA-MUGORE.

Iri subikwa rya hato na hato bamwe mumiryango y’abaregwa ndetse n’abaregwa ubwabo bagiye baryinubira bakavuga ko Ubutabera butinze birangira butakiri ubutabera.

Ubwo Urubanza rw’ubujurire rwatangiraga kuburanishwa kuri uyu wa 04 Gashyantare 2021 Abacungagereza bari bazanye ababuranyi bafunze babakuye muri Gereza ya Nyarugenge, banze ko Umunyamakuru afotora abafungwa kuko Urwego rwigihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rutababwiye ko bari bufotorerwe mu rukiko.

Nyuma y’impaka zamaze iminota 20 mbere y’uko iburanisha ritangira abacungagereza banze ko ababuranyi bafotorwa

Umucamanza yabifasheho icyemezo avuga ko Umunyamakuru yatse Urukiko uburenganzira bwo gufotora ababuranyi ko kandi urukiko rw’abimwemereye.

Umucamanza yavuze ko mu ingingo ya 71 ijyanye no kubona amakuru mu inkiko iteganya ko Umunyamakuru ushaka gufata amafoto n’amashusho yandikira Perezida w’urukiko mugihe kitarenze amasaha 48 ko aribyo byakozwe n’umunyamakuruw’UMUSEKE nawe ahahabwa uburenganzira bwo gukora akazi ke n’urukiko rugakora akazi karwo.

Umucamanza yabajije ababuranyi niba hari uwo bibangamiye Ndabaramiye Jimmy avuga ko niba gufata amafoto biri munyungu rusange ko nta kibazo bafite ko ku bwabo banifuza ko ibyabo bijya hanze bikamenyekana bakazabona ubutabera mu mucyo nta karengane kabayemo akariko kose.

Ubundi itegeko ntabwo ryemera ko hari umuntu uwariwe wese winjirana imbunda mu rukiko yaba n’abacungagereza bategetswe kurindira abafungwa inyuma y’icyumba cy’urukiko.

Itegeko ryo kubona amakuru kandi riteganya ko Umunyamakuru asaba uburenganzira urukiko aho kubusaba Urwego rw’amagereza mu Rwanda RCS, Si ubwambere Abacungagereza bitambika itangazamakuru mu gufotora abafungwa urukiko rwatanze uburengazira bwo kubafotora.

Ubundi ntabwo byemewe ko imbunda zinjizwa mu rukiko Abacungagereza basabwa gucungira hafi abafungwa babo ariko batazanye imbunda mucyumba cy’urukiko.

Saa tatu za mugitondo nibwo inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko yatangiye kuburanisha uru rubanza

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Abaregwa bagaragaye mu rukiko bose bunganiwe n’abanyamategeko bagera ku icyenda.

Umucamanza yavuze ko kubera igihe uru rubanza rwari rumaze rutaburanishwa ko kuri iyi nshuro rugomba gupfundikirwa buri muburanyi n’abamwunganira bakazajya bafata isaha yo gutanga impamvu z’ubujurire bwabo kuko umwanzuro uba washyizwe  muri Systemes kandi nawo witabwaho mu gufata icyemezo cy’urukiko.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko mu batangira bagaragaza impamvu z’abo z’ubujurire bwabo hatangira kumvwa Bagambiki Robert kuko ariwe wari ushinzwe kwakira dosiye mu mushinga wa ZAMUKA-MUGORE wa BK.

Bagambiki Robert yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw ahamijwe Icyaha cyo kwakira Ruswa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Bagambiki Robert yatangiye yerekana impamvu zikomeye zatumye ajururira urukiko rukuru, Bagambiki yari yunganiwe na Me Ngarambe Raphael na Me Mukamazimpaka Hillaria

Bagambiki Robert yabwiye urukiko rukuru ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakoze amakosa rukamuhamya icyaha kitabayeho atigeze anabazwa mu nzego zose yanyuzemo haba mu Bugenzacyaha mu Bushinjacyaha ndetse no mu rukiko ubwo yatangiraga kuburana mumizi’.

Bagambiki ati “Nyakubahwa bacamanza nahamijwe icyaha cya Ruswa kandi ntacyo nigeze ndegwa’’

Yabwiye urukiko ko yahamijwe n’urukiko icyaha cy’inyandiko mpimbano n’ubwo yakiburaye mu rukiko ko atacyemera kuko ntacyabayeho.

Yavuze ko nta dosiye yagenzuye irimo inyandiko mpimbano kuko n’abahawe inguzanyo bose bamaze kuzishyura abandi n’ubu bakizishyura nk’uko amategeko abiteganya.

Me Ngarambe Raphael umwunganira mumategeko yasabye urukiko rukuru ko rwakora nk’urukiko rukuru rugaha umukiriya we ubutabera kuko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwirengagije ibisobanuro byose Bagambiki yaruhaye anarwereka ibimenyets0.

Me Ngarambe ati “Rwabirenzeho ruramukatira rumuhamya n’icyaha atigeze aburana.’’

Uyu munyamategeko yavuze ko BK yihutiye gufungisha abakozi bayo itabanje kubakorera igenzura ngo imenya neza koko niba baba barateje igihombo Banki ya Kigali.

Me Ngarambe Raphael yasabye urukiko rukuru  ko ibyavuzwe n’umukiriya we nurubibona ukundi Bagambiki Robert yazahanishwa igihano cyo gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 cyangwa agahanishwa igihano gisubitse nkuko ingingo ya 239 ibiteganya.

Me Ngarambe ati “Iyi ngingo iteganya ko umuntu wahamijwe icyaha n’urukiko cyo gukoresha inyandiko mpimbano bimwe mubihano biteganijwe muri iyo ngingo harimo gutanga ihazabu ya Miliyoni 3Frw cyangwa gusubikirwa igihano cyangwa se akaba yahanishwa igifungo bitewe n’uko umucamanza abibona.”

Yavuze ko ibyo avuga atari ibintu bishya kuko hari imanza nyinshi zimaze gufatwaho umwanzuro n’umucamanza agategeka ko uregwa ahanishwa gutanga amande cyangwa se agahanishwa guhabwa igihano gisubitse kuko byose biteganwa n’amategeko mu bushishozi bw’urukiko.

Bagambiki yasabye urukiko ko rwamurekura kuko nta nyandiko mpimbano yakoze kuko n’abahawe inguzanyo bose bazishyuye

Nyagasaza Natacha wahoze akuriye ishami rya BK ya Kimironko niwe wakurikiyeho yakatiwe n’urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw ahamijwe icyaha cyo kwakira Ruswa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyagasaza Natacha yabwiye urukiko rukuru ko kuva yatangira kuburana mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo atigeze yemera ibyaha by’ubushinjacyaha harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no guhombya umutungo wa BK.

Yabwiye urukiko ko we nk’umuyobozi w’ishami rya BK ya Kimironko atarafite mu ishingano zo kugenzura uwo mushinga wa ZAMUKA-MUGORE kuko wari umushinga wagugutse wa BK utarebaga ishami rya Kimirinko gusa.

Muri Raporo yakozwe na BK igaragaza uko umushinga wa ZAMUKA-MUGORE wagenze muri gahunda yo gutanga inguzanyo no kuzishyura BK yemeje ko umushinga wagenze neza kugipimo cya 92%.

Nyagasaza Natacha akibaza aho icyo gihombo cya Miliyoni zisaga 778,002,947Frw cyavuye kandi na BK yiyemerera ko ntagihombo yagize.

Yasoje asaba urukiko rukuru ko mugihe ruzaba rwiherereye rwazamurekura agasanga umuryango we, rugatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuko rwagifashe rwirengagije ibimenyetso byose n’impamvu zose yatanze ngo arekurwe.

Me Gilbert Ndayamabaje na Me Umulisa Alice bunganira Nyagasaza Natacha babwiye urukiko ko umukiriya bunganira nk’uko yaburanye ahakana ibyaha byose akururikiranyweho n’ubushinjacyaha ntabwo yagiye kure y’uko yireguye  kurwego rwa mbere aba banyamategeko.

Bati “Turasaba ko mu bushinshozi bwanyu mwarekura uwo twunganira kuko yafunzwe na munyumvishirize gusa, naho ubundi ntacyaha yakoze cyakagombye kuba yafungwa imyaka itandatu yose.”

Natacha Nyagasaza yasabye urukiko rukuru kumurekura kuko ntacyaha yakoze

Ndabaramiye Jimmy wahoze akuriye umushinga wa ZAMUKA-MUGORE  Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw rumuhamije icyaha cya Ruswa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

 Yabwiye urukiko rukuru ko ubushinjacyaha bwashingiye ku bintu bitandukanye ariko budafite ibimenyetso n’ishingiro bimuhamya icyaha.

Ndabaramiye avuga ko Ubushinjacyaha buvuga ko ariwe muyobozi mukuru w’umushinga wa ZAMUKA-MUGORE akaba ariwe wemezaga bwa nyuma kubantu bose bakaga inguzanyo BK.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashe icyemezo agaha abantu basaga 137, bagahabwa Miliyoni 516,537,666Frw akavuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko zatumye ayo mafaranga asohoka zari impimbano.

Avuga ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ahubwo aribyo bitavugisha ukuri kuko ntabimenyetso butanga bwereka urukiko ko koko yaba yarateje igihombo Banki ya Kigali.

Yavuze ko ntagihombo yateje BK gikomoka kumushinga wa ZAMUKA-MUGORE kuko na BK ubwayo muri Raporo yakoze yavuze ko ntagihombo cyabayeho, nk’uko bigaragara muri Raporo yayo yakozwe mu ntangiriro za 2019.

Ndabaramiye Jimmy ufite abanyamategeko batatu barimo Me Gakunzi Musore Valery, Me Ruramira Zebedee Bizimana na Me Serugo Jean Baptiste, aba banyamategeko basabye ko uwo bunganira yarekurwa n’urukiko agasubizwa mu buzima busanzwe, kuko uwo mushinga wa ZAMUKA-MUGORE n’uyu munsi ukora kandi ukora neza.

Ndababaramiye Jimmy yasabye yabwiye urukiko nta ndonke yigeze yaka abakaga inguzanyo

Hakurikiyeho Uzamumushaka Mediatrice wahoze akora ubucuruzi buciriritse bw’ibikoresho by’ububatsi nawe yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’amezi atatu n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw, rumuhanishije icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo gutanga Ruswa.

 Uzamushaka Mediatrice yabwiye urukiko ko atumva impamvu yahaniwe icyaha atakoze kitanabayeho kuko inguzanyo zose yahawe na BK yafunzwe yaramaze kwishyura umwenda wose yari abereyemo Banki ya Kigali.

Yemereye urukiko ko yasabiye umukozi we wamukoreraga mu bucuruzi yakoraga n’umukozi yakoreshaga murugo bakamuha ibyangombwa byabo akajya kubakira inguzanyo muri BK kuko umushinga wa ZAMUKA-MUGORE inguzanyo watangaga kuko utasabaga ingwate, BK ikamuguriza Miliyoni 15,000,000Frw icyo gihe ko ariko nazo yafunzwe yaramaze kuzishyura.

Uzamushaka yabajije urukiko rukuru impamvu urukiko rwisumbuye rw Gasabo rwamwigirijeho nkana rukamukatira kandi hari umwe mubari bafunganwe baregwaga ibyaha bimwe byo kwakira inguzanyo abandi batari bo urukiko rwarekuye ariko we rugakomeza rukamufunga kandi yaramaze kwishyura umwenda wa BK.

Uzamushaka Mediatrice ati “Nagize amahirwe nza imbere yanyu mundenganure mbone ubutabera kuko abantu barareshya imbere y’amategeko.”

Uzamushaka yavuze ko uwitwa Agnuska Joyanna nawe yahawe inguzanyo zirimo abandi yari yazakiye ko ariko urukiko rwamurekuye rushingiye ko yari yaramaze kwishyura umwenda wose.

Ati “Nyakubahwa bacamanza murabona ntararenganye koko? Njye nazize iki ? ndasaba ko mubushishozi bwanyu mwazandenganura mugihe muzaba mwiherereye kuko maze igihe kinini mfunze kandi nazize amaherere.”

Uzamushaka Meditrice yabwiye urukiko ko inguzanyo yahawe na BK zose yamaze kuzishyura ati “ubu mfungiye iki?”

Mulinda Elie niwe wakurikiye, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye imyaka itanu n’amezi atatu n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw  yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gutanga Ruswa.

Mulinda Elie yabwiye urukiko rukuru ko yarujemo aje gusaba imbabazi kuko ari umwe mubafashije ubushinjacyaha mu kumenya uko umugambi wo kugusha mu gihombo umushinga wa ZAMUKA-MUGORE wagenze.

Yasabye urukiko ko rwamurekura kuko igihe amaze afunze gihagije, asaba ko nirwiherera rwazamurekura.

Mulinda Elie yatakambiye urukiko arusaba ko rwamurekura

Uwizeye Marthe Petite niwe wasoje iburanisha ninawe uburana adafunze kuko yarekuwe n’urukiko rwibanze rwa Gasabo mugihe cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo agasaba gukurikiranwa adafunze urukiko rurabimwemerera.

Uyu nawe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha cyo gutanga Ruswa rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atatu n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw.

Yabwiye urukiko ko nta Ruswa yatanze ngo abone inguzanyo kuko n’inguzanyo yahawe ya Miliyoni 5,000,000Frw yamaze kuyishyura.

Yasabye urukiko ko rwazagengura umwanzuro yakoze rukawugenderaho rukamugira umwere kubyaha yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Uwizeyimana Marthe Petite nawe yasabye urukiko rukuru kumurekura

Banki ya Kigali yahawe ijambo ngo igire icyo ivuga kubujurire bwatanzwe n’abakatiwe Me Rutagengwa Jean Damascene abwira urukiko ko indishyi batse abaregwa kuva mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko ntacyahindutse.

Uyu munyamategeko wa BK yabwiye urukiko ko  indishyi BK isaba zireba gusa abahoze ari abakozi bayo kuko aribo bayiteje igihombo .

Yavuze ko abandi indishyi zitabareba ko igihombo BK yatejwe gikwiye kwirengerwa na Ndabaramiye Jimmy, Nyagasaza Natacha na Bagambiki Rombert.

Yagize ati “Abandi ntacyo tubasaba rwose.”

Umucamanza yabajije Me Rutagengwa Jean Damascene indishyi BK yaka umubare wazo.

Me Rutagengwa yagize ati “BK isaba ko yahabwa indishyi no gusubizwa amafaranga yose yatanzwe mu mushinga wari wariswe ZAMUKA-MUGORE angana na Miriyoni 778,002,947Frw.”

Yasabye urukiko ko abahoze ari abakozi ba BK bafatanya  kwishyura amafaranga anagana na Miriyoni 564,364,620Frw y’abantu bahawe inguzanyo bakoresheje inyandi kompambano mu bihe bitandukanye.

BK yasabye kandi indishyi z’akababaro zingana na Miriyoni 950,713,521Frw kuko yashowe mumanza zitari ngombwa zirimo n’igihembo cya Avoka.

Me Rutagengwa ahamya ko amafaranga yibwe n’abakozi ba BK ari mumifuka yabo

Ubushinjacyaha n’ubwo butajuriye bwabwiye urukiko ko abo bwafunze bahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali  bahaga abantu inguzanyo ingana na Miliyoni 5,000,000Frw barangiza bakaka indonke abo bahaye inguzanyo iri hagati y’ibihumbi maganatanu na Miliyoni imwe.

Ibyavuzwe n’ubushinjacyaha byamaganiwe kure n’abaregwa babusaba kwereka urukiko ibimenyetso simusiga cyangwa se kwerekana uwo Ubushinjacyaha bwafatiye mu cyuho.

Nyuma y’uburanisha ryamaze amasaha umunani rikarangwa n’impaka hagati y’ubushinjacyaha BK iregera indishyi ndetse n’abaregwa, Umucamanza yapfundikiye iburanisha ategeka ko abavuye muri Gereza basubizwa aho bafungiye.

Yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 03 Werurwe 2022  Saa munani z’igicamunsi.

Mu cyumba cy’urukiko cyarimo bamwe bo mumiryango y’abaregwa

Imiterere y’icyibazo cy’aba bakozi ba BK n’abandi bantu cyatumye bose bisanga imbere y’ubutabera kubera umushinga wa ZAMUKA-MUGORE wa BK.

 

Muri Kanama 2018 Banki ya Kigali izwi nka (BK) yatangije  umushinga wo gutanga inguzanyo mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse wiswe ZAMUKA-MUGORE, uwo mushinga watangiriye mu mashami ya BK yayo harimo Ishami rya BK Kimironko ,Muhanga, ishami rya BK Bugesera n’ishami rya BK rikorera kw’isoko rya Nyarugenge.

Umugore wabaga akora ubucuruzi bucirirtse yasabwaga kuzuza ibisabwa hatarimo gutanga ingwate agahabwa inguzanyo ingana na Miliyoni 5,000,000Frw,  ikindi n’uko bitari ngombwa ko abo bagore baba basanzwe babitsa muri BK ariko nanone byasabaga kuba byibura ufite Konti kugira ngo amafaranga uzahabwa azanyuzwe kuri Konti yawe.

Ikindi n’uko iyi nguzanyo uwayihabwaga wese yasabwaga kuyishyura mugihe kitarenze imyaka ibiri akungukira BK 18% yayo yahawe.

Kugirango inguzanyo itangwe umukozi ushinzwe inguzanyo n’umukozi wa BK ukuriye amwe mu mashami yavuzwe haruguru babanzaga gusura uwasabye inguzanyo kugira ngo harebwe koko niba ari umucuruzi.

Inguzanyo zose zatanzwe muri icyo gihe zingana na Miliyari 1,8Frw.

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buvuga ko ayo mafaranga yose yatanzwe mu buryo budasobanutse, bituma abari abayobozi ba BK ishami rya Kimironko n’uwaruhagarariye umushinga wa ZAMUKA-MUGORE batangira gukurikiranwa muri Nzeri 2019.

Abafunzwe babwiye urukiko ko bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko n’izo nzira zidasobanutse ubushinjacyaha bwavuze bwabeshye urukiko, kuko butatanze ibimenyetso bifatika cyangwa ngo bube bwarafatiye mu cyuho uwo bucyekaho icyaha cya ruswa.

Abakozi ba BK batatu muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo imyaka itandatu batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko Rukuru bose basabye urukiko kubarekura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZAJP@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI